Ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato gikomeje kugaragara kizakemuka gute?

Nyuma y’igihe mu gihugu hirya no hino abaturage binubira ikibazo cy’ibura ry’amazi rikomeje kugaragara, hakomeje kwibazwa uko iki kibazo kizabonerwa umuti urambye mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, cyakomeje kwizeza Abanyarwanda ko kiri mu nzira yo gukemuka ariko kikaba gikomeje kugaragara .

Ikibazo cy’amazi ni kimwe mu bibangamiye imibereho myiza y’abatuye mu Mijyi no mu cyaro hirya no hino mu gihugu ariko bamwe bavuga ko aho batuye hari igihe hashira icyumweru nta gitonganya babonye muri robine abandi bakavuga ko hashira ibyumweru mu gihe ariko ku rundi ruhande hari aho atajya abura.

Mu rwego rwo kuvugutira umuti urambye ibi bibazo n’ibindi byose bibangamira imitangire myiza ya serivisi z’amazi, Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye imiyoborere ya WASAC ihinduka WASAC Group.

Ubu WASAC group igizwe na sosiyete 2 zirimo ishinzwe gukwirakwiza amazi ndetse no kuyishyuza, mu gihe indi ishinzwe kubaka ibikorwaremezo by’amazi n’imishinga. Umuyobozi mukuru wa WASAC Group Prof. Munyaneza Omar yemeje ko aya mavugurura azafasha iki kigo kunoza imikorere.

Nubwo bimeze gutyo, nko mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana bamaze igihe binubira uko babona amazi.

Bamwe mu baturage bo Mujyi wa Rwamagana bavuga ko batishimira uburyo babonamo amazi. Ibi byaganiriweho ubwo muri Gashyantare 2022 hasurwaga bimwe mu bikorwa biri mu mihigo y’Akarere ka Rwamagana harimo n’umuyoboro w’amazi uri mu Murenge wa Gahengeri nk’umwe mu mirenge ifite ikibazo cy’amazi by’umwihariko.

Umwe mu baturage batuye muri Kigabiro, Uwamurera Anifa, aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Muzatubarize abayobozi impamvu mu Mujyi wa Rwamagana dukomeje kubura amazi, hari n’aho hashira icyumweru amazi ataraboneka, ubu hari abayobotse iy’ibishanga.”

Ni nako bimeze mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, aho bamwe mu baturage bo mu tugari twa Buhaza na Rukoko mu murenge wa Rubavu binubira kubona amazi rimwe na rimwe, ibintu bavuga ko bibangamira iterambere ryabo, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bari gutegura gahunda yo gusaranganya amazi mu buryo bungana mu gihe hagitegurwa uburyo bwo kuyongera.

Mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko, mu Mudugudu wa Isangano, uwitwa Dusengimana Jean Damascene avuga ko mu mudugudu batuyemo amavomo ahari atajya atanga amazi, bityo bagomba kujya kuyashakira ahandi, ibintu bibazitira mu kwiteza imbere.

Ati: “Muri iki gihe twitegura amatora twishimira ko twabonye amashanyarazi, ariko ikibazo dufite muri uyu mudugudu wacu ni amazi. Dufite amavomero bubatse ariko amaze imyaka itanu(5) nta mazi ahaba. Ntituzi niba ayo mavomero yarapfuye ariko ni ikintu kiduhangayikije kuko kiratubangamiye”.

Uyu yongeyeho ko bamara icyumweru mu mudugudu atuyemo batarabona amazi.

Yagize ati: “Muri uyu mudugudu wacu mu cyumweru ntitujya tubona amazi na rimwe; keretse abantu bafite amazi mu ngo nibo bajya bayabona kandi nabwo akaza nijoro. Iyo ubyutse ukajya kureba ko wavoma yo usanga yagiye. Ubwo rero niyo mpamvu nawe (umunyamakuru) usanze niriwe hano ku mugezi aho kujya gushaka ibitunga umuryango wanjye”.

Prosper Mulindwa uyobora Akarere ka Rubavu, muri uku kwezi gushize kwa Nyakanga 2024, yavuze ko bagiye gukomeza kunoza uburyo bwo gusangira amazi ahari.

Yagize ati: ”Uriya murenge wa Rubavu wahoze ari umurenge w’icyaro udatuwe cyane, ariko nyuma hagize abimukira benshi bituma igenamigambi ryari ryarahakorewe risa nkaho ritagihagije kuri ubu. Ubu rero turakora ibishoboka byose hajyeho uburyo bwo gusangira amazi mu buryo butuma bagenda bayabona.”

Mu Karere ka Bugesera, abatuye mu bice bitandukanye bavuga ko muri iki gihe cy’impeshyi ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeza gufata indi ntera aho abona umugabo agasiba undi, bamwe bakaba basigaye bakoresha amazi y’ibishanga basangira n’amatungo.

Abafite robine mu ngo za bo, hari abavuga ko baheruka kubona amazi mu kwezi kwa Kane, mu gihe muri aka Karere kandi higanje amwe mu mavomero adaheruka koherezwamo amazi kuri ubu yamezeho ibyatsi.

Abaturage bavuga ko basigaye barwana no kubona amazi yo gutekesha, ibyo gukora isuku bikaza nyuma, hakaba ubwo ikorwa cyangwa ntikorwe.

Ni nako bimeze hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, nk’i Nyamirambo muri Rwarutabura hari aho bamara iminsi cyangwa n’icyumweru amazi ataraza muri robine, cyangwa yanaza akaza nijoro ubwo utabimenya ngo abyuke avome akaba yamara hagati y’iminsi 5 n’icyumweru atabonye amazi.

Umwe mu baturage bavuganye na BWIZA yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye haba ku bafite robine mu ngo no kubatazifite. Hari igihe tumara iminsi 3,5 yewe n’icyumweru kigashira amazi ataraza…n’iyo aje kandi ntiyamara amasaha abiri akirimo”

Mugenzi we yunzemo ati:”Njyewe narabamenye, Nkunda kubyuka nka saa saba z’ijoro nagira amahirwe nakora kuri robine nkasanga amazi arimo nkavoma nkadepa nabyuka ukagirango nta mazi yigeze aza. Ubwo udashoboye kuyararira nyine ni ukujya kuvoma ruhurura.”

Ku rundi ruhande, mu Murenge wa Nyakabanda, hari aho bavuga ko rwose ahubwo iyo babonye amazi abuze ari byo biba inkuru kuko bayabura rimwe na rimwe.

Uwitwa Mulindabigwi utuye muri Nyakabanda ya 2 yagize ati: “ Sha twebwe ntabwo tuzi kubura amazi n’iyo abuze ntiyamara iminsi ibiri kandi iyo ahari turayirirwana tukayararana. Ntituzi impamvu bikekwa ko ari uko dutuye munsi y’umusozi (Mont Kigali) hari abavuga ko iyo yabuze hejuru za stade usanga yiretse hepfo mu matiyo,”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura, WASAC cyo gisaba abaturage kwihanganira ibura ry’amazi mu gihe harimo gukorwa ibishoboka byose ngo abatuye uyu mujyi bazabone amazi mu buryo burambye kandi mu gihe cya vuba.

Kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove byari biteganyijwe ko bizongeraho metero kibe zisaga ibihumbi 25 byose z’amazi bityo bikagabanya iki kibazo.

Mu rwego rwo guhangana n’ibura ry’amazi mu bihe by’ impeshyi ku baturage, WASAC irizeza ko ibikorwa byo kwagura ubushobozi bw’inganda nibirangira, gusaranganya amazi kuzagabanuka ku buryo hari ibice bizayahorana mu buryo burambye.

Ku munsi abaturage bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo cyane cyane ibice biwegereye bisanzwe bifatira amazi ku Mujyi wa Kigali, bakoresha metero kibe zisaga ibihumbi 120 ku munsi.

WASAC ivuga ko kugeza ubu mu mijyi 72% babona amazi mu ntera itari hejuru ya metero 200 ariko mu cyaro 56% bakaba ari bo bafite amazi mu ntera itari hejuru ya metero 500.

Iki kigo gitanga icyizere ko kigiye gukaza ingamba kugira ngo amazi meza agezwe ku baturarwanda ndetse hanasanwe ibikorwaremezo hirya no hino mu gihugu byangiritse mu bihe bitandukanye.

Muri gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere, NST1, biteganyijwe ko mu 2024, Abaturarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ku gipimo cya 100% ariko ntibyagezweho kuko bigeze kuri 82,3% gusa.

Bibarwa ko umuntu agerwaho n’amazi iyo abasha kuvoma adakoze urugendo rurenga metero 200 mu bice by’imijyi na 500 mu cyaro. Mu Mujyi wa Kigali hari aho bigisaba ko amazi asaranganywa kubera ubuke bwayo.

Ikibazo kigikomejwe kwibazwa ariko ubu ni ukumenya niba uko kwegerezwa amazi bizajyana no kuyabona ukurikije uko ikibazo gihagaze kuri ubu n’uko ibikorwa byo kugikemura bigenda biguruntege.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato gikomeje kugaragara kizakemuka gute?
    Ikibazo cy’ibura ry’amazi ntekereza ko cyacyemuka burundu igihe cyose twaba tumaze kugira umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga irenze uwo dufite ubu (ubazwe muma Megawatt ). Kuko mubutaka hafi ya hose(k’ubujyakuzimu butandukanye)habamo amazi.Ariko bisaba umuriro w’amashanyarazi wo kuyazamurayo.
    Nubwo bimeze bitya ariko Wasac group ishobora gukorana na REG ikifashisha umuriro uhari ikita kuri icyokibazo.Kuko ubwinshi bw’ibishanga,imigezi n’inzuzi biri mugihugu n’imvura ihora igwa igateza ibiza ariko ntidusigire amazi twakoresha,bikwiriye kwifashishwa munzira zo gucyemura ikibazo cy’ibura ry’amazi. Ni ibintu biri technique ariko bishoboka cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *