Abakateshisite bitabiriye urugendo nyobokamana i Namugongo, bumvaga ijambo rya Karidinali Kambanda

Ikibazo cy’umubare w’Abagatolika cyarakuririjwe: Kiliziya

Inama y’abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko abarimo abanyamakuru bakurikirije ikibazo cy’umubare w’abayoboke b’iri dini, bemeza ko wagabanyutse kandi atari ko biri.

Tariki ya 7 Gicurasi 2023, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umukuru w’inama y’abepisikopi, Karidinali Kambanda Antoine, ubwo yagezaga ubutumwa muri misa yateraniye muri Paruwasi ya Saint Michel, yavuze ko ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka ushize rigaragaza ko umubare w’abakirisitu gatolika ugeze kuri 39.9% kandi warigeze kuba 68%.

Karidinali Kambanda yagize ati: “Ibarura ryakozwe ryatugaragarije ko abakirisitu gatolika bagenda bamanuka. Tugeze kuri 39.9%. Ubundi twari muri 68%, 62%, 48%, none ubu ngubu tugeze kuri 39.9%. Biterwa n’iki? Igisubizo tuzagisanga muri za ngo zacu.”

Uyu muyobozi, kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 ubwo yaganirizaga abateshisite bagiriye urugendo nyobokamana i Namugongo muri Uganda, nk’uko Journal Kinyamateka ibivuga, yavuze ko kuba abakirisitu gatolika bari kuri 39.9% nta kidasanzwe kirimo, kuko ngo umubare w’abayoboke b’iri dini ahubwo wazamutse.

Iki kinyamakuru cy’inama y’abepisikopi cyagize kiti: “Karidinali Kambanda yagarutse ku bakuririje ikibazo cy’imibare y’Abakristu Gatolika, bavuga ko bagabanutse cyane. Avuga ko nta bidasanzwe byabaye kuko ugereranyije ijanisha riheruka n’umubare w’abaturage bigaragara ko muri rusange umubare w’Abakristu Gatolika mu Rwanda wazamutse.”

Gusa ngo n’ubwo Kiliziya Gatolika ifite umubare munini w’abayoboke, ntibikuraho ko hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga bikigoye abakirisitu, bituma bataba Abagalotika, birimo kuba hari abana n’urubyiruko bavuka mu miryango itari iy’abakirisitu badahabwa amasakaramentu.

Ikindi kibangamira bamwe mu bakirisitu gatolika, kigatuma batiyumva batiyumva muri iri dini harimo kuba udatanze amaturo n’imisanzu ashobora kudahabwa amasakaramentu. Karidinali Kambanda abona izi nzitizi zikwiye gukurwaho.

Abakateshisite bitabiriye urugendo nyobokamana i Namugongo, bumvaga ijambo rya Karidinali Kambanda
Abakateshisite bitabiriye urugendo nyobokamana i Namugongo, bumvaga ijambo rya Karidinali Kambanda

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *