Umubwiriza 1:9
“ Ibyahizeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru.”
Ibibazo cyangwa ibyago si ibintu bibaho rimwe. Ni uruziga. Hari ibintu bigenda bigaruka. Ubuzima bushobora kutwigisha ibintu byinshi ndetse naje kubona ko ubuzima nta kindi uretse uruhererekane rw’ibigaruka.
Nshobora kumenya ahazaza hanjye ndamutse ndebye ahahise hanjye, Si ibintu dukunda kumva, ariko ni ko kuri. Amateka agenda yisubiramo. Imijyi, amazina, impamvu zishobora gutandukana ariko inkuru ni zimwe.
Ushobora guhindura urusengero, ariko akenshi uzasanga ibibazo wahunze ukibibona.
Ushobora kuva mu rugo rwawe wibwira ko ugiye kubona undi mugore/ mugabo mwiza cyangwa ukajya kwibana wibwira ko ugiye kubona ubuzima bwiza burushijeho watangira ubundi buzima ugasanga wagonze umusozi. Iyo mpanuka ugasanga ukugize paralyze kuburyo udashobora no nta mugore/ umugabo wakwemera bitewe nizo ngaruka ziyo mpanuka.
Ushobora guta amashuri wigaga ukirukira gushaka umugabo /umugore imburagihe cyangwa ukajya gukora business zidasobanutse bitewe n’ ibibazo wifitiye/biri iwanyu cyangwa umubiri wananiwe kuwuha amategeko nyuma ukaza kwisanga uri muruzitiro rufungishijwe n’ ingufuri, urufunguzo rwayo rwarajugunwe mu kiyaga cya Kivu. Gusa kuko Imana ari inyembabazi ikazohereza malayika akagukura muri ako kazitiro nkuko yabikoze ikuramo Peter urugi rudafungutse.
Naje kubona ko uko wagerageza kose, hari ibintu runaka utahindura mu buzima, ni yo waba ufite ukwizera kungana gute.
Ntibisaba ukwizera gusa ngo ube waca mu bibazo nko kubikurwamo. Nshobora kutabasha guhagarika ibintu ngo bitaba ariko nshobora kugira icyo nkora mu kwihangana kandi shima Imana bitewe ni uko yashimye ko mbinyuramo kandi nizera imbaraga zayo zikora ibyo abana b’ abantu batakora.
Ikibazo rero si ibyo unyuramo, ikibazo ni uburyo ubinyuramo. Urabizi ko imihengeri itatwica, ahubwo iraturema. Inzira yo kwizera ni ubushobozi bwo kwihangana.
Icyaza cyose, wagihinduramo inzira kugeza ku mpumbero yawe. Hitamo kurwana urugamba rwawe kandi ushake uko waruhinduramo ikiraro gituma ugera ku bintu bihambaye.
IMANA IRAGUTEGEREJE
Intambwe ya mbere ni wowe ugomba kuyitera, ubundi Imana ikajyana nawe.
“MURI KRISTO URAHAGAZE CYANGWA URI GUHAGURUKA“ reba niba uhagaze cyangwa uri guhaguruka ariko ndizera ko uticaye kuko ubaye wiyicariye ushobobora kwibona umuvu wakugejeje muri Nyabarongo.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana ibahe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
nemevangelism@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International



