Abanyamuryango ba Greenpeace, umuryango ushinzwe kurengera ibidukikije barakekwaho kwiba ishusho y’ikibumbano cya Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron cyabaga mu nzu ndangamurage ya Grévin mu murwa mukuru i Paris, bakakijyana kuri Ambassade y’Uburusiya.
Ubu bujura bwabaye kuwa mbere tariki tariki ya 2 Kamena 2025 mu gikorwa gisa n’ikinamico yateguwe neza ubwo abantu bataramenyekana binjiye mu nzu ndangamurage cyabagamo nk’abakerarugendo, ariko bageramo bagahindura imyambaro, bakqmbara nk’abakozi bo mui iyo nzu.
Bakimara kwiyoberanya bahise begera icyo kibumbano cya Macron baragiterura bagishyira mu gitambaro kinini, bakinyuza mu nzira yihutirwa isohokerwamo mu gihe cy’ibibazo, basohoka bihuta nk’abahunga mu gihe hari ikibazo cy’umutekano.
Icyatangaje abantu benshi kugeza ubu ni uko iki kibumbano bahise bakijyana imbere y’inyubako ya Ambasade y’u Burusiya, bashyiraho n’ubutumwa bunenga Perezida Macron ko avuga ko ashyigikiye Ukraine, nyamara agakomeza ibikorwa by’ubucuruzi n’u Burusiya rwihishwa.
Umuyobozi wa Greenpeace France, Jean-François Julliard, aherutse gusaba Perezida Macron kwerekana ibikorwa bihura n’amagambo ye, akareka ubucuruzi n’u Burusiya burimo gaz, amakara, n’ifumbire mvaruganda.
Aha ni naho benshi bashingira bemeza ko bamwe mubagize uyu muryango Greenpeace ayoboye aribo bihishe inyuma y’iki gikorwa kuko wakomeje kugaragaza ko Macron “akina umukino w’indimi ebyiri” mu gihe intambara ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi muri Ukraine.
Ni mugihe na none ubushakashatsi bwa Centre for Research on Energy and Clean Air (CREA) buherutse kwerekana ko nubwo u Burusiya bwafatiwe ibihano, bukomeje kungukira cyane mu byoherezwa mu bihugu by’u Burayi birimo n’u Bufaransa.
Ikibumbano cyibwe gifite agaciro k’ibihumbi 40 by’Amayero €40,000, Abakibye bakavuga ko bacyitije nk’igikoresho cy’ubukangurambaga bwo kugaragaza uruhande Macron ahagazemo mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine, ndetse kugeza ubu akaba nta n’umwe urafatwa mu babikoze.




