aa63c705-fe49-4384-8548-1cbab81ebb45.jpg

Imbamutima z’abarwayi bo mu bitaro bya Byumba basangiye n’abana b’abapasiteri

Abarwayi bo mu bitaro bya Byumba bishimiye gusangira n’abana b’abapasiteri igikoma n’umugati.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki, 17 Kanama 2024, ubwo aba bana b’abapasiteri bo mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda bari mu mwiherero w’iminsi itatu, bahisemo gusangira n’abarwayi bo muri ibi bitaro.

Nyiramakuba Dorothe, urwaje umubyeyi waje kubyara ashima igikorwa cyakozwe n’abana b’abapasiteri, kuko usanga abenshi mu bitaro badafite ababitaho.

Ati “Turashima igikorwa cyiza mwakoze, kuza kutugaburira biratunezeza kuko haba hari benshi badafite ababakurikirana, ariko iyo babonye icyo bashyira ku munwa iminsi ikomeza kwisunika.”

Akomeza avuga ko nawe atari afite umuntu umugemurira ku buryo kuva bwacya yari atarabasha kugira icyo akoza ku munwa.

Mukakaramira Esperance ati “Twishimiye ko mwaje kuduhembura, kuko iyo umuntu abonye icyo guha umurwayi aba yishimye.”

Umuyobozi w’abana b’abapasiteri, Ruzagiriza Elisher mu kiganiro na BWIZA avuga ko nk’uko bakoze iki gikorwa bazakomeza kwitanya n’ababaye nk’uko Bibiliya ibibategeka.

Ati “Nk’uko twakoze iki gikorwa, tuzakomeza kwifatanya n’ababaye nk’uko Bibiliya ibidusa, kuko tubikora twuzuza ibyo ijambo ry’Imana ridusaba.”

Muri Yesaya 40:1 “Ni muhumurize abantu banjye mubahumurize, niko Imana yanyu ivuga” Iyo dusuye abarwayi cyangwa abababaye dufata umwanya tukabaganiriza tukabaha amagambo y’ibyiringiro abasubizamo imbaraga bituma bumva batari bonyine, ariko tuba tunasohoza ibyo Yesu yadusabye kuko, yaravuze ngo hari ubwo azatubwira ngo nararwaye muransura, nari nshonje murangaburira, ibyo rero tubikora ngo dusohoze gukiranuka.

Ruzagiriza ahamya ko impamvu y’umwiherero bamazemo iminsi itatu ari uguhura, bakamenyama mu rwego rwo kwagura umuryango, bakaganira ibiganiro bitandukanye bigamije kubahuza mu buryo bw’umwuka no mu by’umubiri.
aa63c705-fe49-4384-8548-1cbab81ebb45.jpg
2468f5e4-c35d-4484-9407-15cfbafad0b2.jpg
444c7caa-2cc0-4395-8ca0-f11031bd06d1.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *