(PhD) Impamyabumenyi y’Ikirenga nirwo rwego rwa nyuma umuntu yigira mu mashuri, kurugeraho bisaba kwiyuha akuya, ukamara amajoro menshi utaryama, ukigomwa byinshi birimo umwanya, ibyo benshi babona nk’ibyiza, amafaranga, ugakora ubushakashatsi.
Kuri Dr. Ndaruhutse Jean Claude, Umusore w’imyaka 32 y’amavuko, usoje amasomo ye mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu (Transportation Engineering) akabonamo impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza ya Tokyo yo mu Buyapani, mu kiganiro yahaye BWIZA avuga ko kuva mu bwana bwe atari yarigeze arota ko yaziga akagera kuri uru rwego.
Ati: “Nkiri muto sinatekerezaga ko nzagera kuri uru rwego cyane cyane ko nkomoka mu muryango woroheje mu Rwanda. Ariko uru rugendo rwanyigishije ko iyo wihanganye byose bishoboka. Ubu ngiye gukoresha ubumenyi nahashye mu mahanga mu kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyacu, no gushishikariza abakiri bato gukurikirana inzozi zabo, uko zaba zingana kose.”
Ntibisanzwe cyane mu Rwanda kubona abantu bize amasomo ya Engineering bakomeza bakagera ku rwego rwa PhD, nk’uko Dr.Ndaruhutse yabigezeho, akiri muto, aho amasomo ye ayasoreje muri University of Tokyo, imwe mu zikomeye ku isi. Dore ko ari iya 29 ku isi nk’uko bigaragazwa na The Times Higher Education World University Rankings yo mu 2024.
Mu 2019, yasoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) ahabwa impamyabumenyi mu bijyanye n’Imitunganirize y’Imijyi (Master of Engineering in Urban Development) muri Koreya y’Epfo.
Nyuma yo gusoza amasomo yagarutse mu Rwanda, kugirango afatanye n’abandi banyarwanda mu guteza imbere igihugu.
Mu 2014, yasoje muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi (Civil Engineering).
Ni mu gihe Amashuri yisumbuye yayize muri Collège St André i Nyamirambo.
Dr.Ndaruhutse avuga ko mbere yo kujya gukomeza amasomo ye mu Buyapani yabanje gukora mu biro by’Umujyi wa Kigali ashinzwe ibijyanye no gutegura no kubaka imihanda (Road planning and development).
Nyuma yo kubona ko gahunda yo gutwara abantu mu mijyi igira uruhare runini mu iterambere ry’imijyi ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw’abayituye byatumye atera umugongo andi masomo.
Avuga ko yitegereje ukuntu Kigali kimwe n’indi mijyi irimo gutera imbere, ihura n’ibibazo nk’umuvundo w’imodoka nyinshi, ibikorwaremezo byo gutwara abantu n’ibintu bidahagije, uburyo bwo gutwara abantu ku buryo bwa rusange butaranoga neza ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage buri ku kigero cyo hejuru.
Ati: “Byatumye mfata icyemezo cyo kujya kwiga PhD mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, kugira ngo ngire ubumenyi bwisumbuyeho buzamfasha mu gutanga umusanzu mu guteza imbere urwego rw’ubwikorezi hibandwa cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga mu gutwara abantu ku buryo bwa rusange. Ibi bikazafasha mu kugira imijyi iteye imbere yorohereza urujya n’uruza rw’abayituye ariko binazamura imibereho myiza yabo.’’
Dr.Ndaruhutse avuga ko agereranyije u Rwanda n’ibindi bihugu aho yakoreye ubushakashatsi, icyo abandi bagezeho ari uguhuza uburyo bwo gutwara abantu bugezweho hamwe n’imitunganyirize y’umujyi.
Aho mu mijyi yateye imbere usanga haba hari ahantu henshi hashyizweho amagare cyangwa ‘scooters’ abantu bashobora gukoresha, kugira ngo bagere aho bari butegere imodoka(Bus) cyangwa Gari ya moshi, bahagera bagaparika ayo magare ahabugenewe.
Ikindi avuga ko gikunze kubura mu mijyi iri gukura vuba, ari igenamigambi rirambye n’ishoramari mu bikorwaremezo bifasha mu iterambere ry’ubwikorezi.
Dr. Ndaruhutse avuga ko nta nzozi zo kuguma hanze y’u Rwanda afite, ko ashaka kugaruka mu Rwanda agafatanya n’abandi guteza imbere igihugu cye, nyuma yo gusoza amasomo.







