Umwe mu rubyiruko rw’Imbonerakure yafashwe ashinjwa kuba maneko ya Leta y’u Burundi mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta muri Tanzania.
Impunzi z’Abarundi zatunguwe n’uwo musore w’Imbonerakure uzwi ku izina rya Mwarabu, zitangaza ko zifite impungenge z’umutekano wazo, mu gihe zibona Leta y’u Burundi bahunze ikomeje kubakurikirana kugera no mu bihugu bahungiyemo.
Mwarabu wafashwe atagira ibyangombwa by’ubuhunzi muri iyi nkambi, yafatiwe muri zone ya 19, bigacyekwa ko hari Imbonerakure nyinshi muri iyo nkambi zoherejwe na Leta kuneka.
Umwe muri izi mpunzi yagize ati “Ni imbonerakure yuzuye neza. Ni umwe mu batumye duhunga igihugu, bakomeje kutwoma inyuma no mu gihugu twahungiyemo, iki ni ikimenyetso cy’uko hano hari benshi, ibi bidutera kugira amakenga y’umutekano wacu”.
Izi mpunzi zitangaza ko atari ubwa mbere muri iyi nkambi hafatirwamo Imbonerakure, polisi ikazifata nyuma ikaza kuzirekura. Uyu ati “Ntabwo ari inshuro ya mbere Imbonerakure ifatwa, igihe ishyikirijwe polisi, nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu tukababona bidegembya.
SOS Medias/Burundi itangaza ko muri iyi nkambi kuva uku kwezi kwatangira hari impunzi zimaze kwicwa zigera kuri eshanu, mu gihe abandi baburirwa irengero nyuma hakazabonwa imirambo yabo. Izi mpunzi z’Abarundi zikaba zisaba UNHCR ndetse na Polisi ya Tanzania, kwita ku mutekano wazo.



