Screenshot_20250524-071540~2

Imbwa yahawe igihembo cyo gukina filime neza

Imbwa yitwa Panda yo mu bwoko bwa Icelandic Sheepdog yegukanye igihembo cy’ikirenga cya Palm Dog Award muri Cannes Film Festival 2025 nk’uko byatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi 2025.

Panda yagaragaye muri filime yitwa “The Love That Remains” yakozwe n’umunya-Iceland Hlynur Pálmason. Iyo filime ikubiyemo inkuru y’abantu batanu barimo na Panda.

Mu muhango wa Palm Dog ubera ku mucanga wa Cannes umunsi umwe mbere yo gutanga Palme d’Or, igihembo nyamukuru cya festival, Panda ntiyabashije kuhagera, ariko habonetse imbwa isa na we yakiriye igihembo iherekejwe n’umwe mu batunganyije iyo filime. Panda we yohereje videwo yo gushimira ari mu modoka anyura mu misozi ya Iceland.

Ibihembo by’uyu mwaka byari bifite umwihariko kuko byari ku nshuro ya 25 bihabwa imbwa zagaragaye neza muri sinema.

Toby Rose, washinze iryo rushanwa, yavuze ko intego ari ukwereka ko n’imbwa zishobora kugira uruhare rukomeye mu buhanzi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *