IMF yahaye u Rwanda indi nkunga ya miliyoni 111.06 z’amadorali yo guhangana na Covid-19

Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), yemereye u Rwanda inkunga y’inyongera ingana na miliyoni 111.06 z’amadorali ya Amerika zihwanye n’amanyarwanda abarirwa muri miliyari 105 yo kurufasha guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Aya mafaranga yiyongera kuri miliyoni 109.4 z’amadorali iki kigega cyahaye u Rwanda muri Mata uyu mwaka, yose hamwe akaba miliyoni 220.46 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 210 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga yatanzwe nk’inguzanyo yihuse (Rapid Credit Facility), azafasha u Rwanda mu kugoboka inzego zirimo ubuzima, kurengera imibereho, no gutera inkunga inzego zibasiwe na Covid-19 ndetse n’imiryango itishoboye.

Umuyobozi wungirije w’inama y’ubuyobozi ya IMF, Tao Zhang, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe cyane ubukungu bw’u Rwanda ku buryo gutakaza amafaranga abantu binjizaga ndetse n’ayo basohora byikubye incuro ebyiri ugereranyije n’ibyo IMF yari yiteze ubwo yahaga u Rwanda inguzanyo ya mbere yo kurufasha kwigobotora Covid-19.

Zhang yagize ati”Icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira cyane ubukungu bw’u Rwanda. Urwego rw’ubukungu bw’Isi n’ubw’imbere mu gihugu rwifashe nabi. Ibipimo by’izamuka ry’ubukungu byaramanutse kandi gutakaza ibyinjira n’ibisohorwa byikubye kabiri mu ngano ugereranyije n’ibyari byitezwe mu gihe cyo gusaba ICTR ya mbere.”

Zhao yakomeje avuga ko iriya nguzanyo ari inyongera ku ngengo y’imari, ikaba igomba “gufasha kugabanya ingaruka z’icyorezo.”

Muri Mata uyu mwaka Leta y’u Rwanda ku bufatanye na IMF, basubiyemo imibare y’uko ubukungu bw’u Rwanda bwari buteganyijwe kwiyongera muri 2020, bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gushegesha ubukungu bw’ibihugu ku Isi n’u Rwanda rurimo, maze batangaza ko icyorezo gishobora gutuma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka kuri 5.1% aho kuba 8% nk’uko byari byitezwe muri uyu mwaka wa 2020.

Cyakora cyo n’ubwo byari byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzaba buhagaze kuri 5.1%, IMF ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe nabi kuva hemezwa icyiciro cya mbere cy’inguzanyo yihuse ku ya 2 Mata 2020, ibyatumye umusaruro mbumbe w’igihugu wari witezwe wongera kumanuka ukava kuri 5.1 ukaba ugeze kuri 2.0% bitewe n’ingaruka za Covid-19.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *