GridArt_20250721_182453027

Imfura ya Gen. Muhoozi yateye ikirenge mu cye

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko imfura ye Ruhamya Kainerugaba yateye ikirenge mu cye na we yinjira mu ngabo za Uganda.

Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko Ruhamya nyuma yo kwinjira muri UPDF yahawe ipeti rya Private rito kurusha andi.

Ati: “Nejejwe cyane no gutangaza ko nyuma y’imyaka 31 ndi mu gisirikare cy’Imana, UPDF, Imana yahaye umugisha inzu ya Museveni iwuha undi musirikare kuva mu kwezi gushize. Private Ruhamya Kainerugaba, Imana imuhe umugisha nk’uko yawumpaye.”

Ruhamya Kainerugaba w’imyaka 24 y’amavuko, ni we mfura ya Gen. Kainerugaba n’umugore we Charlotte Kainerugaba.

Yinjiye mu gisirikare atera ikirenge mu cya se, cyo kimwe na ba sekuru: Perezida Yoweri Kaguta Museveni na murumuna we Gen. Salim Saleh.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *