Imodoka y’akataboneka Col.Kadhafi yapfuye yifuza ko abaturage be bazajya bagendamo

Mbere y’uko apfa yishwe n’abatarifuzaga ubutegetsi bwe, uwahoze ari perezida wa Libya, Moummar Kadhafi, hari ubwoko bw’imodoka yifuzaga ko abaturage be bajya bagendamo yari yarise Saroukh el-libya.
Iyi modoka ijya kumera nk’igisasu cya rocket yafatwaga nk’igiye kugaragaza impinduramatwara mu mateka y’imodoka yari ifite ubushobozi bwo gutwara abantu batarenze 5.
kada
Ubwoko bwa mbere bw’iyi modoka bwubatswe mu 2009 ku bufatanye bwa kompanyi y’abashoramari bo muri Libya ndetse n’indi yo mu Butaliyani yitwa Tesco TS ku mafaranga miliyoni 2,85 $.
Imbere muri iyi modoka harimo intebe zifite amakuse ushobora kongeramo umwuka, pare brise chocs yo kurinda abagenzi mu gihe imodoka igize ikibazo ikagonga ku yindi.
Saroukh el-libya kandi ifite akuma gashobora guhita gatuma lisansi idakomeza gutembera igihe habaye impanuka mu rwego rwo kurinda ko yafatwa n’inkongi.
Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Afrique360.com ikomeza ivuga ko iyi modoka yari yubakiwe kurinda ubuzima bw’abaturage ba Libya impanuka z’imodoka zidasiba gutwara ubuzima bw’abantu babarirwa mu bihumbi buri mwaka.
Nyakwigendera perezida Kadhafi rero ngo akaba yarapfuye yarateganyaga gutangiza uruganda ruzajya rukora izi modoka i Tripoli muri Libya.
AMAFOTO:
A B C
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Seleman Hakizimana/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *