Impamvu 6 zituma abakobwa benshi badukana ingeso yo kwambara utujipo tw’impenure

Hari ababifata nk’iterambere mu gihe hari n’abanenga bemeza ko kwambara utwenda two hasi tw’impenure ari nko guta umuco bishya bishyira ku buraya.
indaya
Zimye mu mpamvu zitera abakobwa kwambara impenure:
1.Kurangaza abasore/Abagabo: Mu gihe bamwe mu bakobwa baba bashaka abagabo babiruka inyuma, umukobwa usohotse aho atuye yambaye impenure bimufasha kwibazwaho n’abasore benshi cyangwa abagabo .
Aho anyuze hose abagabo n’abasore baramurangarira, bamwe bakamusifura bamurembuza, hakaba n’ abamuvugiraho amagambo yita ko atameshe ariko ku mutima yayakiriye, ni ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko umukobwa yambaye nabi iyo ageze ku bagitsimbaraye ku muco gakondo.
indaya2
Si abagabo gusa bamwibazaho ahubwo na bagenzi be b’igitsinagore batangarira imyambarire ye. Niba na bagenzi be b’abagore-abakobwa anyuzeho bose bahindukira bakamutangarira kubera impenure, ari ufite umuco yasubira imuhira guhindura ariko kutabyikoza ni ikimenyetso cyuko bimunejeje.
2.Kurata ubwiza: Ubwiza si ikintu kibonwa na bose, buri wese yiyakira ukwe nk’uko mu kinyarwanda bagira bati: “Nta nkumi yigaya” hari igihe rero umukobwa yumva yiyizeye, akumva ari igitangaza ndetse akumva anezerewe umubiri we, anifuza kuwusangiza abandi kugirango barusheho kumukunda no kumwifuza.
Ku mukobwa wabyambaye bimutunguye ari uwigaya akabona benshi bamuhanze amaso rimwe na rimwe bamushimanira inzara yagakwiye gusubira mu rugo akabivanamo ariko iyo atsimbaraye bigaragaza ko yabishakaga.
3.Uburaya: Ntawahita yemeza ko abakobwa bose bambara impenure bagamije uburaya, kuko hari ababyambara bibanyuze rimwe na rimwe n’izo ngeso zitabarangwaho.
Abakobwa bagize uburaya umwuga; biragoye kuzamubona yambaye imyenda irenze intege ze, ikibero ni iturufu ya mbere yo kumushakira abakiriya bo kuryamana nawe.
4.Kubikora nka business: Cyane cyane ku bakobwa bakora mu kabari cyangwa muri hotels, kwambara impenure hari igihe babikora babitegetswe n’aba-boss kugirango bibonere abakiriya.
Niba bigeze aho umukoresha wawe agutegeka guhindura imyambarire yawe, agusabwa kwambara utwenda tugufi icyo kiba ari nk’ikimenyetso cy’uko agamije inyungu ze mu gihe wowe uba ufatwa nk’uwiyandarika, iyo ubikora utabishaka ahubwo ari ukwanga gutakaza akazi ntawahakana ko atari inyungu z’umukoresha.
5.Kwirinda ubushyuhe/Icyokere: Bikunze kugaragara mu tubyiniro aho usanga abakobwa bambaye utwenda tugufi cyane rimwe na rimwe imbere nta kariso irimo, ahangaha usanga abakobwa babikora birinda kwambara imyenda myinshi iza kubatera ubushyuhe/icyokere.
indaya3
Iyo bikwije bituma bagira icyokere kandi baba bashaka kurara babyina n’abasore/abagabo mu tubyiniro, birinda ko bahita bazana ibyunzwe bikaba byabangamira uwo yari yirobeye cyangwa umukunzi we.
6.Umurimbo gusa: Hari abakobwa usanga bambaye impenure nabo ubwabo barabikopeye ku bandi, hari igihe abyambara nta yindi ntego afite y’ uburaya,business,icyunzwe,… ukaba wamubona abyambaye mu mvura y’itumba, akemera imbeho ikamwica ariko akemera agapfira ifiyeri kuko aba yumva abikunze.
hari abakobwa bahora mu ntonganya n’ababyeyi babo cyangwa ababarera, babihanangiriza ku myambarire yabo, babahanura ko bambaye imyambaro itabahesha agaciro ndetse inasebya umuryango.
indaya4
Hari igihe aba asabwa kwiyubaha byamunanira agasabwa kubikora byibura akorera umuryango,ubu noneho hari n’abagore babigize ingeso kandi bafite abagabo, ugasanga umwambaro umukururiye intonganya mu rugo n’uwo bashakanye bikaba byabaviramo gutana amushinja uburaya.
Hari abamaganwa mu matorero, aho aciye mu muhanda akavugirizwa amahoni, ari umukobwa ufite umuco wa kinyarwanda ntiyakarenze umutaru ahubwo yakwemera agasubira mu rugo agahindura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *