Nyuma y’uko akarere ka Rusizi ariko rukumbi mu ntara y’iburengerazuba kabashije kuza mu myanya 10 ya mbere yo kwesa imihigo ya 2021-2022, Intara yateguye umwiherero ngo hareberwe hamwe uko inzego zanoza imikorere iganisha ku kwesa imihigo.
Ni umwiherero w’iminsi itatu watangiye kuri uyu wa gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, wahuriwemo n’abayobozi b’uturere tugize intara y’iburengerazuba naba Gitifu batwo.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert, yabwiye Bwiza.com ko uyu mwiherero bawuteguye bagamije kuganira n’abayobozi b’uturere ku bibazo bitwugarije hatibagiranye imihigo.
Ati “Umwiherero ugamije kunoza imikorere kandi umuturage agakomeza gushyirwa isonga mu bikorwa byose. Kuba hari uturere two muri iyi ntara twaje inyuma mu mihigo, ni bimwe mu byatumye tuwutegura, turifuza ko twaganira ku bibazo n’imbogamizi dufite mu bikorwa byacu byose biganisha ku kwesa imihigo.”
Mu mpanuro zahawe aba bayobozi b’uturere, bibukijwe ko Umuyobozi mwiza ari ufite icyekerezo n’intego, ubundi agafata iyambere atanga urugero kubo ayobora, kugira ngo bajyanemo, banibutswa ko inzego z’ibanze zikwiye kuyoborwa neza nk’uko Igihugu kibyifuza.
Mu mwaka w’imihigo 2021-2022, Akarere ka Rutsiro ko mu ntara y’Iburengerazuba kari kaje ku mwanya wa 26, bivuze ko kabanjirije aka nyuma n’amanota 66.27%, mu gihe Rusizi yaje imbere yari iya gatandatu n’amanota 79.2%.







