c63dfb1d-e6e3-4fa1-a7fe-3318092f9b3d

Impamvu Tshisekedi avuga ko M23 ari ‘ibipupe bikoreshwa n’u Rwanda’ mu mboni za Gén. Makenga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa M23, Gén. Sultani Makenga, yagaragaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitirira u Rwanda ibibazo by’umutwe wa M23 aruhora no kuba rugerageza kugaragariza Isi impamvu urwana.

Tshisekedi inshuro nyinshi yakunze kugaragaza ko nta M23 ibaho, ko ahubwo abitwa ko bagize uyu mutwe ari abakoreshwa n’u Rwanda avuga ko rwateye igihugu cye kugira ngo rubone uko rusahura amabuye y’agaciro yacyo.

Gén Makenga mu kiganiro yahaye umushakashatsi Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011 n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF (Médecins sans frontières) w’abaganga batagira umupaka, yavuze ko ibivugwa na Tshisekedi ari ugushaka impamvu ku Rwanda.

Ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka uwo bugira impamvu y’ibibazo bwateje cyangwa ibyabunaniye gukemura. Abanyarwanda baratwumva ndetse bagasobanurira Isi ikibazo cyacu. Ni abaturanyi bacu bakaba n’abavandimwe bacu, ikindi kimwe natwe na bo bamaze igihe babangamiwe na FDLR.”

Gén. Makenga yunzemo ko usibye kuba u Rwanda ruvuganira M23, runamaze igihe kirekire rucumbikiye amagana y’ibihumbi by’impunzi z’abanye-Congo zifuza gutahuka zigasubira iwabo.

Abajijwe niba Tshisekedi yari afite koko umugambi wo gutera u Rwanda, Makenga yavuze ko “we ubwe yarabyitangarije.”

Yunzemo ati: “Byongeye kandi, ingabo ndetse n’intwaro yari yarazanye muri Goma ndetse n’ubufatanye yari afitanye n’Ingabo zo mu karere by’umwihariko iz’u Burundi na FDLR, ku bwanjye biragaragara.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *