20241212_090041

Impamvu Umujyi wa Huye wisanze inyuma y’uwa Musanze bahoze bahanganye

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko kuba mu mujyi w’aka karere harashize imyaka ibarirwa mu munani hatagaragaramo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari barimuriwe mu mashami atandukanye yo hirya no hino mu gihugu, biri mu byatumye Musanze bahoze bahatanye ibasiga.

Byagarutsweho n’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andrew, ubwo we n’itsinda ry’Urwego rw’Abikorera (PSF) bo muri ako karere bagiriraga urugendoshuri mu mujyi wa Musanze.

Ni urugendo rwabaye ku wa 11 Ukuboza 2024.

Mu biganiro byahuje inzego z’abikorera bo mu turere twombi, Perezida wa PSF ya Huye, Butera Gérvais yabwiye bagenzi be b’i Musanze ko mu byabagenzaga harimo kubasaba  “kubibira akabanga” bakoresheje kugira ngo Umujyi wa Musanze ugere ku rwego kuri ubu uriho nyuma yo kuvugururwa.

Huye cyo kimwe n’imijyi ya Musanze, Rubavu, Muhanga, Nyagatare na Rusizi ifatwa nk’imijyi yunganira Kigali.

Ku ikubitiro Huye iri mu mijyi yatangiye kuvugururwa hagamije guteza imbere abayituyemo ndetse n’abayikoreramo, gusa uyu mujyi wisanga warasizwe n’abarimo Musanze bahoze baryana insyataburenge.

Perezida wa PSF mu murenge wa Muhoza wubatsemo Umujyi wa Musanze, Shirakera Jean Bosco, avuga ko muri 2016 ubwo we na bagenzi be bagiraga igitekerezo cyo kuvugurura Musanze bahereye ku isoko rya Goico riri muri uyu mujyi bakoreye urugendoshuri i Huye.

Yabwiye bagenzi be bo muri Huye ati: “Mbere yo gutangira kubaka Goico twaje iwanyu kureba uko mwubatse isoko, gusa ikibabaje ni uko twaje kubigiraho tukaba twarabasize.”

Umuyobozi wa Komite ishinzwe kuvugurura Umujyi wa Musanze, Tugengwenayo Théonas, avuga ko kuvugurura Goico ari byo byeze imbuto yo kuba Musanze isigaye ari umujyi uteye amabengeza.

Tugengwenayo asobanura ko mbere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mujyi wa Musanze hari inyubako ebyiri zonyine zigeretse (ikoreramo Ibiro by’Akarere ka Musanze n’iy’Ibitaro bya Ruhengeri).

Yakomeje agira ati: “Impamvu inyubako zigeretse zatinze kugera hano ni uko batubwiraga ko i Musanze hubatswe inzu ndende zagwa kubera ko umujyi wubatse hejuru y’amazi. Muri 2016 rero ubwo Goico yuzuraga twahagaze hejuru yayo tubona umujyi wacu uteye isoni, kuko inyubako ziyikikije zari zishaje zinashakaje amadebe; ikindi twari tumaze kugirirwa amahirwe y’uko leta yari imaze gushyira umujyi wacu mu mijyi yunganira Kigali dusanga ko ari ngombwa kuwuvugurura.”

Tugengwenayo avuga ko nyuma y’uko Goico yari imaze kuzura ubuyobozi bw’akarere na Komite ishinzwe kuvugurura Umujyi batangiye kuganiriza abari bafite ibibanza mu mujyi babumvisha ko bagomba gushaka ubushobozi bakubaka inzu zigeretse.

Ni ibintu icyakora ngo byabanje kugorana, kuko hari abatarahise babyumva.

Nyuma y’uko bitangiye kumvikana imirimo yo kuvugurura umujyi ngo yashyizwe mu byiciro bitatu, birimo icya mbere cyagombaga kubakwamo ibibanza 45 bikora ku muhanda Kigali-Musanze, n’igice cy’umuhanda gishamikiye kuri wo cyerekeza kuri kariyeri.

Mu cyiciro cya kabiri kuri ubu hari kubakwamo ibibanza 29 biri kuri kaburimbo Kigali-Musanze n’ibindi biri hafi ya gare ya Musanze, mu gihe mu cya gatatu kizatangirana n’umwaka wa 2028 hazubakwa ibibanza bisigaye mu mujyi wose bitaravugururwa.

Abanya-Musanze babwiye abanya-Huye ko mu byafashije abafite ibibanza kumva harimo kuba abafite amikoro ahagije barasabwe gufatanya n’imiryango yabo kubaka ibibanza byabo, ab’aciriritse basabwa gushaka abafatanyabikorwa bihuza na bo mu gihe ab’ubushobozi buke bumvishijwe ko bagomba kugurisha bakajya gushaka ibibanza ahandi hangana n’ubushozi bwabo.

Shirakera yavuze ko kuvugurura umujyi byafashije abafite ibibanza kubona amafaranga menshi, kuko nk’ikibanza cyarimo imiryango ine kuri ubu kirimo 32; ikindi amafaranga y’ubukode akaba yariyongereye.

Visi-Meya wa Huye nyuma y’uko we n’itsinda yari ayoboye bari bamaze gutambagizwa Umujyi wa Musanze, yavuze ko mu byo bize harimo imikoranire ya PSF n’ubuyobozi yafashije Musanze kugera aho igeze.

Kamana yagize ati: “Kuba abantu ba hano bafite ubushake bwo kwishyira hamwe iriya komite ishinzwe kuvugurura umujyi ubona ko yabigize ibyayo. Ubona ko atari ngombwa ko isunikwa, icyo na cyo ni cyo tuhakuye natwe tugomba gushyiramo umuhati ukomeye kugira ngo ari abafayanyabikorwa dufite mu karere bumve ko nta w’undi uzaza kubafasha gutera imbere atari bo babigizemo uruhare.”

Abajijwe icyatumye Musanze ibasiga nyuma yo kujya kubigiraho, yagize ati: “Hari byinshi byatumye Huye itihuta, cyane cyane Huye ni igicumbi cy’uburezi n’umuco, urebye Kaminuza y’u Rwanda ni ho yatangiriye. Yari ifite abanyeshuri benshi, ifite abarimu ku buryo wabonaga ubuzima bwinshi bushingiye kuri bwa burezi. Habayeho rero igihe kigera ku myaka umunani Kaminuza isa n’aho itagikora yarahindutse nk’amatongo, abari bafite ubucuruzi buhita busubira inyuma.”

Karera yunzemo ko kuba abakoreraga ubucuruzi muri Huye baramaze igihe kinini busa n’ubufunze byaratumye bimukira mu tundi turere; umujyi wayo udindira utyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, we avuga ko kuba Musanze igeze ku rwego rwo kuza kwigirwaho bigaragaza intambwe ikomeye imaze guterwa.

Ati: “Kuba tumaze kugera kuri uru rwego birashimishije cyane. Turashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu na PSF, kuko PSF ni yo yabigizemo uruhare cyane noneho natwe ubuyobozi turabafasha. Ariko nanone turashimira Huye kuko ni yo twabanje kwigiraho kuko umwana wiga ni uwiga agatsinda cyane, turangije turakora turabarenga.”

Kuva Musanze itangiye kuvugururwa hamaze gutahwa inyubako 21n’ama-sitasiyo atandukanye, ndetse hakaba hari n’izindi zibarirwa muri 17 zizatahwa ku munsi w’Umuganura wa 2025.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *