Impamvu wanyuze muri ubwo buzima

Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,
(Abaroma 8:28)

Ibibazo n’ibisubizo n’impamba y’urugendo ku mukiranutsi w’Imana. Kuva ari umubyeyi utari gito kandi uzi icyo agambiriye kuri buri mwana we, abatoza uburyo bwo kwifata mu bihe bitandukanye.

Amarira, agahinda, agasuzuguro, umujinya, indwara, ibyago, ibihombo, ubuhemu, ukunyagwa, intambara, ubukene, inzara n’ibindi bibazo by’ubuzima tunyuramo bitwibutsako ubwacu ntacyo dushoboye. Bitwibutsa ko ububasha dufite bwo gushaka ibisubizo budahagaje, kandi ni bimwe mubituma isi itera imbere.

Ibyo bibazo bituma abantu batekereza, bagashaka ibisubizo birambye kandi bakabigeraho, n’isi ikabyungukiramo. Ibi bibazo byose bikora k’umubiri, ntibipfa gukora k’umutima w’umuntu ushikamye mu Imana. Iramukomeza muri ibyo bihe byose, akazavamo umukiranutsi no mu makuba.

Igihe iyo kigeze, Imana ihindura ibyo bibazo byose mu kintu kitwa amateka yubaka ubuzima bw’abandi. Igafata ibyo bibazo byose n’ibisubizo, ikabihindura ubumenyi bugurishwa, bukaviramo umugisha kubamenye kububyaza umusaruro.

Rero, tumenye neza ko Imana itatwanga, ahubwo iradutoza mu bihe bitandukanye, ikurikije aho yaduhamagaye.

Akenshi uwababaye cyane m’ubuzima akabasha kubivamo neza, agira umumaro mwinshi mu bantu. Mu masomo abanyeshuri benshi banga, harimo imibare. Ariko niyo agize ikoranabuhanga riyoboye isi, bivuga ko ariyo iyoboye isi.

Yesu yahanganye n’umusaraba kuko yarazi ikizavamo, mwemerere agushoboze gushikama mubihe bikomeye ndetse no mu bihe by’ibisubizo, kuko byose n’ibigeragezo bidutegurira gusohoza ubushake bw’Imana tukiri muri iyi si.

Shalom,
Pastor Christian

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *