Abakuru b’ibihugu bya Afurika bateraniye mu nama ya 26 y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) bagiriye icyizere Perezida wa Repubulika y’u Rwanda bamutorera kuba Vice Perezida wa kabiri w’uyu muryango
Mu matora yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2016 mu nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu ba guverinoma bigize AU iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia,
Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe wari usanzwe ari umuyobozi mukuru w’uyu muryango yasezerewe asimburwa na Perezida wa Tachad, Idriss Deby Itno

Iyo nama iriga ku bibazo biri mu Burundi, cyane cyane ku kohereza ingabo zo kugarura amahoro muri icyo gihugu kigiye kumara umwaka mu mvururu za politiki.
Abakuru n’ibihugu bya Afurika baranaganira ku gihugu cya Sahara y’Uburengerazuba n’ibindi bimeze nk’ibigikoronijwe.
Baranareba ku makimbirane ari muri Sudani y’Epfo, no ku mutwe w’intagondwa wa Al-shabaab ukomeje kuyogoza Somalia.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



