Perezida Museveni yimuriye mu yini myanya kandi ashyira abasirikari bakuru batandatu mu buyobozi bw’ingabo no mu myanya y’ubutegetsi mu ivugurura rito yakoze mu Gisirikare cya Uganda (UPDF) .
Mu itangazo ryo kuri uyu Gatandatu, itariki 6 Gicurasi, umuvugizi w’ingabo, Brig Felix Kulayigye yemeje impinduka zakozwe na Perezida Museveni akaba n’umugaba w’Ikirenga w’ingabo.
Mu mpinduka zakozwe, Maj Gen Don Williams Nabasa wari umuyobozi wa Military Police yagizwe umuyobozi waa division ya 3 y’ingabo zirwanira ku butaka muri Moroto, Brig Gen James Kinalwa yagizwe umuyobozi w’abakozi n’ubuyobozi mu gihe Brig Gen Eugene Ssenkumba Ssebugwawo wari ushinzwe abakozi n’ubuyobozi yagizwe umuyobozi w’ikigo gishinzwe guhuza ibikorwa byihutirwa mu biro bya Minisitiri w’intebe (OPM).
Abandi nk’uko tubikesha Daily Monitor, ni Brig Gen William Beinomugisha wahoze ari umuyobozi wa Division ya 5 y’ingabo zirwanira ku butaka ubu wagizwe Komanda wa Military Police na Brig Keith Katungi uvuye muri Somalia wagizwe komanda wa Division ya 5.
Amakuru aturuka muri UPDF avuga ko bamwe mu basirikare bakuru basimbuwe batoranijwe kugira ngo bakurikirane amasomo y’ingamba mu Ishuri Rikuru rya Gisirikaare rya Jinja.
Mu bakandida batowe harimo Brig Gen Joseph Balikudembe, bivugwwa ko ari indwanyi y’akataraboneka, wasimbuwe na Maj Gen Nabasa.
Gen Balikudembe yayoboye kandi agenzura division ya gisirikare yari ishinzwe uburasirazuba bwa Uganda kuva muri 2019.
Mu gihe yari umuyobozi w’iyi division anakuriye komite ishinzwe kwambura intwaro abazitunze binyuranyije n’amategeko, Brig Gen Balikudembe ashimirwa kuba yarayoboye muri rusange, akagenzura akanahuza neza ibikorwa byo kwambura intwaro abo bantu mu karere ka Karamoja ahakuwe imbunda 1,128 n’amasasu 11.177 kuva mu 2019.
Maj Gen Nabasa wigeze kuyobora umushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC) azagenzura ibikorwa byose bya UPDF mu karere gakungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Uganda.



