Mu karere ka Kirehe,imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Murenge wa Mpanga,ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, yangije ibikorwa remezo birimo ibyumba by’amashuri inasenyera abaturage ndetse bamwe muribo bakaba badafite aho bakinga umusaya.
Amakuru BWIZA ikesha abaturage batuye mu Murenge wa Mpanga avuga ko imvura nke yari ivanze n’ umuyaga mwinshi yaguye mu mirenge yegereye Igihugu cya Tanzania mu karere ka Kirehe yasenye ibyumba by’amashuri 4 n’ubwiherero mu kigo cya G.S Mpanga ndetse n’igikoni cy’ishuri cya G.S Rurambi n’inkubi y’umuyaga isambura inzu z’abaturage zirenga 30.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mpanga bwabwiye BWIZA ko mu kagari ka Mpanga kandi hasenyutse inzu z’abaturage 5 mu Mudugudu wa Nyagatovu ,inzu 12 mu Mudugudu wa Rurambi ya Mbere na 16 muri Rurambi ya Kabiri.
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rurambi ya Mbere, baganiriye na BWIZA bavuga ko inzu zabo badafite ubushobozi bwo kuzisana zangiritse kuko ibisenge byazo byasambutse.
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Mpanga, Hakizamungu Adelite, aganira na BWIZA yavuze ko ikiza bafashije abaturage kubona aho barara nyuma y’uko inzu zabo zasambutse.
Ati:“Nibyo koko imvura yaguye yarimo umuyaga mwinshi kandi yangije ibyumba 4 by’amashuri n’igice kimwe cy’ubwiherero bwo muri G.sSMpanga ndetse n’igikoni cy’ishuri rya G.S Rurambi,hangiritse kandi inzu z’abaturage mu Midugudu 3 .”
Gitifu Hakizamungu, yakomeje agira ati :“Abaturage badafite inzu zindi ntoya mu ngo zabo ,turimo kubashakira aho barara ,twashishikarije abaturanyi kuburyo babacumbikira .”
Iyo nkubi y’umuyaga yasambuye igisenge cy’ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Mpanga mu gihe tariki ya 7 Nzeri 2024, mu Murenge wa Nasho umuyaga nk’uwo wari wasambuye ibyumba by’amashuri birenga 10 mu Murenge bihana imbibi wa Nyurubuye mu kagari ka Nyarutunga mu kigo cya G.S Migongo.
Amakuru dukesha abaturage avuga ko hari inzu z’abaturage zangiritse mu Murenge wa Nasho nawo uhana imbibi n’uwa Mpanga ariko uwo muyaga ukaba warangije inzu nyinshi nkuko byagenze mu Murenge wa Nasho .



