Umuhanzikazi wo muri Nigeria Temilade Openiyi wamenyekanye nka Tems yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars yambaye ikanzu yera, gusa ariko yabangamiye bikomeye abari bamwicaye inyuma kubera ubunini bwayo.
Nyuma y’uyu muhango wo gutanga ibi bihembo, abantu batandukanye bakoresha urubuga rwa Twitter, banenze ikanzu Tems yaserukanye bavuga ko yabujije amahwemo abari bamwegereye.
Umwe mu bakoresha uru rubuga witwa Jarrett Bellini yanditse agira ati: “Tekereza gutegereza ubuzima bwawe bwose kuba muri Oscars, warangiza ukicara inyuma y’igicu cyatewe na Tems.”
Undi witwa Luna yanditse ati “Ndabizi umuntu wese wari wicaye inyuma ya Tems, ntabwo azi ibyabereye muri Oscars.” yavugaga ko ikanzu Tems yari yambaye yabakingirizaga maze ntibarebe ibiri kujya mbere.
Uwitwa Missiongirl na we yanditse ati “Twihanganishije abantu bari bicaye hafi ya Tems, ngo bari bagiye kureba Oscars 2023.”
Gusa ariko n’ubwo abenshi banenze ikanzu ya Tems, Keke Palmer wigeze kwegukana Oscars muri 2021, we yagize iti: “Nshinze imizi kuri buri mwirabura. Kandi mu gihe ibi bisa nk’ukuri, ntidushobora gukomeza kubabazwa n’umuntu wari wicaye iruhande rwa Tems.”
Tems ni bwo yari agize amahirwe yo kwitabira ibihembo bya Oscars ku nshuro ya mbere, aho yatowe kubera indirimbo nziza yitwa “Lift Me Up,” yaririmbwe na Rihanna, akaba yaragize uruhare mu iyandikwa ryayo.



