Umuryango wita ku buzima rusange, Project Access Foundation, watangaje inama 10 z’ingenzi zigamije gufasha abantu kugira imibonano mpuzabitsina ifite umutekano, hagamijwe kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs) no gutwita imburagihe.
Nk’uko bisobanurwa n’uyu muryango, izi nama zigamije kurinda ubuzima bw’abantu n’ubw’abagenzi babo, ari nabyo bifasha mu kubaka sosiyete irambye kandi ibungabunga ubuzima bw’imyororokere.
Dore izo nama uko ari icumi:
1. Koresha agakingirizo neza kandi buri gihe: Buri gihe uko ukora imibonano, koresha agakingirizo neza kandi ugakoreshe uko bikwiye.
2. Ipimishe indwara zandurira mu mibonano buri gihe: Kwipimisha kenshi no kuganira n’uwo muri kumwe ku bijyanye n’isuzumwa ry’izi ndwara ni ingenzi mbere yo gukora imibonano.
3. Ganira ku mugaragaro ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere: Ibiganiro bishingiye ku kuri hagati y’abakundana cyangwa abagirana imibonano, birinda amakosa no kutizerana.
4. Fata inkingo z’indwara zandurira mu mibonano: Inkingo nka HPV, Hepatite B, na Herpes zifasha kurinda zimwe mu ndwara zidakira.
5. Koresha amavuta yemewe: Ayo mavuta afasha mukugabanya ibyago byaterwa n’agakingirizo ndetse anongera uburyohe mu mibonano.
6. Irinde gusangira ibikoresho by’imibonano mpuzabitsina: Niba ukoresha sex toys, shyiraho agakingirizo kandi ubisukure neza mbere na nyuma yo kubikoresha.
7. Gabanya umubare w’abantu mukorana imibonano: Kugira abakunzi benshi cyangwa benshi mu gihe gito byongera ibyago byo kwandura.
8. Irinde ibisindisha n’ibiyobyabwenge mbere no mu gihe cy’imibonano: Ibi bishobora gutuma umuntu afata imyanzuro mibi idatekerejweho.
9. Wite ku buzima bwawe rusange: Kurya neza, kuryama bihagije no kugabanya stress bigira uruhare mu kugira ubuzima bw’imyororokere buzira ibibazo.
10. Jya kwa muganga vuba igihe hari ikitagenda neza: Niba wigeze gukora imibonano idakingiye cyangwa ufite ibimenyetso bikekwa, ntutegereze.




