Family Photo_0

Inama idasanzwe ya SADC yiga ku bibazo byo muri RDC

Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), wahamagaje inama idasanzwe igomba kurebera hamwe ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byifashe.

Ni inama iteganyijwe ku wa Kane tariki ya 13 Werurwe, ikazayoborwa na Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe ari na we uyoboye uriya muryango.

Itangazo ryasohowe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC rivuga ko muri iyi nama, abakuru b’ibihugu bazayitabira “bazakira amakuru ya vuba ku bibera ku bijyanye n’uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa RDC, banasuzume imyanzuronama yafatiwe mu nama ya Troïka y’umuryango yigaga ku bufatanye mu bya Politiki, Igisirikare n’umutekano yabaye ku wa 6 Werurwe.”

Umuryango wa SADC usanzwe ufite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukaba warazoherejeyo mu rwego rwo gufasha iza kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23.

Icyakora kuva uyu mutwe wafata Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama uyu mwaka, wanahise ugotera izo ngabo muri uriya mujyi.

Amakuru avuga ko mu nama yo ku wa Kane w’iki cyumweru SADC izanaganira ku bijyanye no gucyura ingabo zayo ziri muri Congo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *