HAEhuVxWsAAes5E

Inama za Perezida Kagame kuri gatanya zirembeje Umuryango Nyarwanda

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru, itariki 1 Gashyantare 2026,  yagarutse kuri gatanya zisigaye ziri mu Muryango Nyarwanda muri iyi minsi, avuga ko bidakwiye ko abantu babiri bananiranwa kugeza ubwo batandukana.

Ati “Abantu babiri bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi wabashyize hamwe, ukaba […] ariko abantu babiri bananiranwa bate? Erega abantu baranihanganirana. Icyaha umwe muri bo aba yakoze gituma undi amubwira ati ‘sinkigushaka ndibana ni iki?’ Haba habaye iki? Ariko niba cyanabaye, ntibarebana mu maso, bakaganira bakavuga bati ‘ibi bintu ntukwiriye, ntuzasubire’, ndetse n’ejo yasubira, bakavuga bati ‘ubushize twari […]. Ariko se urava aho ujye he handi udasanga ibibazo nk’ibyo, wenda ko uri busangeyo ibiri hanyuma, bibi kurusha aho ngaho?”

Perezida Kagame yibukije ababyeyi guha umwanya imiryango n’abana babo muri rusange.

Yagize ati “Ababyeyi cyangwa abantu bakuru barera, mushake umwanya, mufate umwanya murere abana banyu kandi abana ndavuga n’abafite imyaka 20. Mubafashe, hari ibishuko byinshi, hari ibibazo byinshi, hari ugushaka kuba ikindi kintu utari cyo, birahari, dukwiye gufasha abantu.”

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko kuba amasengesho yo gusengera Igihugu yahuriranye n’Umunsi w’Intwari, hari icyo bisobanuye. Umukuru w’Igihugu yitabiriye amasengesho yo gusengera Igihugu, avuye kunamira Intwari z’u Rwanda, no gushyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Yabwiye abitabiriye aya masengesho azwi nka National Prayer Breakfast ati “Ni uguhurirana kwiza. Umunsi w’Intwari kubera ko buri gihugu cyangwa abantu bo kuri iyi Si, bisanga mu kintu kimwe cyangwa ikindi, ariko nanone bikagira ingaruka ku bikorwa byabo n’ibibazo byabo.”

Yongeyeho ko iki cyari igihe cyo kwibutsa Abanyarwanda ibibazo byabo nk’Igihugu, ibyo banyuzemo, ibyo banyuramo n’ibibategereje.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *