chopper

Indege yaguye mu kiyaga iri kuvoma amazi

Mu Bufaransa, indege nto ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Morane 29 yakoze impanuka mu kiyaga cya Rosporden giherereye mu burengerazuba bw’igihugu, ubwo yari mu gikorwa cyo kuvoma amazi yo kuzimya inkongi.

Iyi mpanuka yabaye ku cyumweru nimugoroba, ubwo iyo ndege yari imaze gukora kuvoma inshuro zigera kuri 27 isuka amazi ku nkongi zari hafi kugera ku nzu z’abaturage.

Amashusho yafashwe n’abari aho agaragaza kajugujugu iri kumanura igice cyayo cyo hasi mu mazi kugira ngo yuzuze ibikoresho byayo, ariko ikaza gutakaza uburinganire, irazungera cyane, iza kugwa mu mazi irangirika.

Nubwo byari bigoye, umupilote n’uzimya inkongi wari uyirimo babashije gusohoka bakiza ubuzima bwabo, ndetse baroga basohoka mu kiyaga ntawe uhasize ubuzima.

Ubuyobozi bwo mu ntara ya Finistère bwatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka. Ariko ibikorwa byo kuzimya byakomeje hakoreshejwe izindi ndege.

U Bufaransa buri mu bihe bikomeye by’inkongi z’umuriro ikomeje kwibasira amajyepfo y’igihugu, aho imirima n’amashyamba amaze gushya angana n’ubutaka bunini burusha umujyi wa Paris. Ayo mashyamba amaze guhitana umuntu umwe, abandi 13 barakomereka barimo abarindwi b’abazimyamuriro.

Umwe mu bari aho witwa David yabwiye ikinyamakuru The Sun ati: “Yamanutse cyane, mbona igiye kwitura hasi. Natekerezaga ko igiye guturika. Imaze guhirima, yagiye izungera mu byerekezo byose, nyuma igwa mu mazi.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *