Indege ya kompanyi y’Abadage Lufthansa yavaga i Frankfurt yerekeza i Seville muri Espagne, yahuye n’akaga gakomeye ubwo yamaraga iminota 10 iguruka nta n’umwe uri mu cyumba cy’abapilote.
Ibi byabaye mu kwezi kwa Gashyantare 2024, ubwo kapiteni w’indege yari asohotse gato agiye mu bwiherero, maze umupilote wungirije aza kwitura hasi atakaza ubwenge ari wenyine mu cyumba cy’ubuyobozi bw’indege.
Icyegeranyo cyasohowe n’abashinzwe iperereza ku mpanuka z’indege muri Espagne cyemeza ko abari mu ndege barenga 200 babayeho mu bwoba bukomeye mu gihe iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A321 yakomezaga kuguruka nta muyobozi.
Kapiteni wari uvuye mu bwiherero yagerageje kwinjira mu cyumba cy’abapilote akoresheje umubare w’ibanga inshuro nyinshi ariko biranga. Umupilote wungirije yaje kugarura ubwenge mu kanya gato mbere y’uko igihe ntarengwa cyo kwinjira hatabayeho igisubizo kirangira.
Abakozi bo mu ndege hamwe n’umuganga wari mu bagenzi bahaye uwo mupilote ubufasha bw’ibanze, mbere y’uko indege ihindura icyerekezo igahagarara ku kibuga cy’indege cya Madrid. Uwo mupilote yahise ajyanwa mu bitaro.
Abagenzuzi bemeje ko uwo mupilote yari afite ikibazo cyo mu bwonko kitagaragarira mu bizamini bya muganga usibye iyo kimaze kugaragaza ibimenyetso.
Urwego rushinzwe umutekano w’indege mu Burayi rwasabwe gutangaza aya makuru ku yandi makompanyi y’indege kugira ngo hongerwe ingamba z’umutekano.
Kompanyi Lufthansa ntiyahise itanga igitekerezo ku byabaye.




