Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatatu zemeje ko zamaze gufata ubwato bw’u Burusiya zari zimaze amasaha menshi zihigira mu nyanja ya Atlantique.
Ubu bwato buzwi nka Bella 1, bwahoze butwara Peteroli ya Venezuela itaratunganywa.
Mu kwezi gushize, ingabo za Amerika zishinzwe kurinda imipaka zagerageje kwinjira muri buriya bwato ubwo bwari buri mu mazi y’ibirwa bya Carraïbes, nyuma yo kubukekaho kuba bwarimo bujya muri Venezuela.
Izo ngabo zari zategetswe gufata ubwo bwato, nyuma y’uko Amerika ibushinje kurenga ku bihano byayo bugatwara Peteroli ya Iran.
Icyo gihe byabaye ngombwa ko buhindura inzira shishi itabona, ndetse bunahindura izina ryabwo bwiyita Marinera. Bivugwa kandi ko bwahise bunahindurirwa igihugu bubarizwamo, byitwa ko ari ubw’u Burusiya mu gihe byari bisanzwe bizwi ko ari ubwa Guyana.
Abategetsi babiri ba Amerika babwiye CBS News ko ejo ku wa kabiri ingabo za Amerika zarimo zitegura kwinjira muri ubu bwato, kandi ko Washington yifuzaga kubufata aho kubushwanyaguza.
Kuri uyu wa Gatatu Ingabo za Amerika zikorera ku mugabane w’u Burayi zemeje ko buriya bwato bwafatiwe ku mugabane w’u Burayi, nyuma ya Operasiyo ihuriweho yakozwe na Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, urwego rwa Homeland Security rushinzwe umutekano w’Imbere muri Amerika ndetse na Minisiteri y’Ingabo.
Izo ngabo zanditse ku rubuga rwa X ziti: “Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika n’urwego rushinzwe umutekano w’Imbere mu gihugu, ku bufatanye na Minisiteri y’Intambara, uyu munsi batangaje ifatwa ry’ubwato M/V Bella 1 kubera kurenga ku bihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu bwato bwafatiwe mu nyanja ya Atlantique y’Amajyaruguru hashingiwe ku mpapuro zo kubufata zatanzwe n’urukiko rwa leta ya Amerika, nyuma yo gukurikiranwa n’ubwato bwa Coast Guard (ingabo zishinzwe kurinda inyanja) bwa USCGC Munro.”
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu buriya bwato bwari mu mazi y’inyanja ya Atlantique, hagati y’ibihugu bya Ecosse na Iceland.
Ishami ry’ingabo za Amerika zikorera i Burayi ryunzemo ifatwa rya buriya bwato rishyigikira itegeko rya Perezida Donald Trump ryo gutangira amato yose abangamira akanahungabanya umutekano mu gice cy’uburengerazuba bw’Isi.
Amerika yemeje ko yafashe buriya bwato, mu gihe amakuru avuga ko u Burusiya bwari bwamaze kohereza ubwato bugendera munsi y’amazi n’andi mato yo guherekeza Bella 1.
Kugeza ubu ntacyo Moscow iratangaza ku ifatwa ryabwo.




