Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, zahuriye mu Rwanda, mu nama itegura ibikorwa by’Icyumweru cyazo mu iterambere ry’abaturage.
Ibikorwa by’Ingabo na Polisi yo muri EAC mu iterambere ry’abaturage bigiye kuba ku nshuro ya Gatanu, aho bizaba hagati ya tariki 29 Kamena n’iya 4 Nyakanga 2025.
Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, by’umwihariko Ingabo na Polisi; u Rwanda rusanzwe rufite gahunda ngarukamwaka y’ibikorwa byo gufasha abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu.
Muri uyu mwaka bikaba bigiye kubera mu Rwanda mu gihe umwaka ushize byari byabereye muri Tanzania, Col. Desire Migambi yavuze ko mu myaka yose ibyo bikorwa bimaze, bigenda bitanga umusaruro ufatika mu mibereho y’abaturage.
Ni igikorwa gihuriweho kandi n’Ingabo zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gisanzwe kizwi nka EAC CIMC – Week.
Uhagarariye itsinda ry’impuguke mu ngabo zihuriye mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba Lt Col. Joseph Kimani ahamya ko intego y’ibanze aba ari uguhuza abaturage n’inzego z’umutekano, ndetse zikababona nk’abafatanyabikorwa mu iterambere aho kubabona nk’ababarindira umutekano gusa.
Yagize ati “Tuba dukeneye kwegera abaturage no kubegereza ibikorwa by’amajyambere; kuko aho niho barushaho kutugirira icyizere no kutubona nk’ingabo zibafasha mu iterambere no kubahuza nk’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba; iyo batubona tubegera birushaho kutworohereza kugera ku ishyirwamubikorwa rya gahunda yo kwihuza nk’umuryango.”
Iki cyumweru cyahariye kwegereza ibikorwa by’ingabo ku baturage kizafatanywa n’ikimaze amezi atatu kirimo kuba mu Rwanda cy’ingabo na Polisi.
Biteganyijwe ko iyi EAC CIMIC-Week izatangira tariki 29 Kamena kugeza Tariki 04 Nyakanga umunsi u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 31 yo kwibohora.
Iki gikorwa kizitabirwa n’ibihugu 5 birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, u Burundi na Kenya; ibi bikorwa mu rwanda bikaba byaraherukaga kuhabera mu mwaka wa 2019.





One Response
buriya abarundi bazaza?