G7uMKbvXgAAOxV5-1

Ingabo z’u Burundi na zo zasubiye mu Mujyi wa Uvira

Imitwe myinshi y’Ingabo z’u Burundi na yo yinjiye mu Mujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zinyuze ku mupaka wa Kavinvira, aho zisanze Ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za Wazalendo bakorana, nyuma y’iminsi AFC/M23 ivuye muri yu mujyi.

Amakuru aturuka muri sosiyete sivile yahoo, avuga ko izi Ngabo z’u Burundi, mu gitondo cyo kuri yu wa Gatatu, zari ziteraniye kuri rond-point ya Kavimvira, mbere yo koherezwa mu bice bitandukanye by’ingenzi muri Uvira no ku muhanda werekeza mu Kibaya cya Rusizi.

“Ingabo z’u Burundi zamaze kugera muri Uvira. Nazibonye muri iki gitondo muri rond-point ya Kavimvira. Zaje guha ingufu axe y’Ikibaya cya Rusizi kugera Kiliba. Ntabwo bazajya Makobola, aho izindi ngabo zamaze koherezwa,” uyu ni umuntu utifuje kumenyekana wavuganye na Kivu Morning Post dukesha iyi nkuru.

Nk’uyu yakomeje avuga, abarwanyi ba AFC/M23 baba barasubiye inyuma berekeza Sange, agace kari mu birometero 30 mu majyaruguru ya Uvira.

Izi Ngabo z’u Burundi zaba zajyanwe no kongerera ingufu ibirindiro bya FARDC na Wazalendo, mu gihe imirwano yaba yubuye, no kubuza ko uyu mujyi wakongera gufatwa na AFC/M23.

Ingabo za FARDC n’inyeshyamba za Wazalendo bakorana zasubiye muri uyu mujyi kuwa 18 Mutarama 2026, aho abatangabuhamya benshi bavuganye na HRW, bemeje ibikorwa by’ubusahuzi no gusenya imitungo y’abaturage (Abanyamulenge) n’iya leta.

Kubera impungenge z’umutekano wabo imiryango myinshi y’Abanyamulenge yahungiye I Kamanyola, agace ubu kagenzurwa na AFC/M23, aho bavuga ko bizeye umutekano.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. INGABO ZU BURUNDI FDNB ZIMEZE NKI MPYNSI NUKURYA IBYO M 23 YASIGAJE.MWABAYE IMBWA M 23 IRABAKUBITA AHO BUCYERA NIMUKOMEZE GUSAHURA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *