Ingo z’abarenga ibihumbi 10 bakuwe mu byabo n’inyeshyamba za ADF bari mu kaga

Nibura ingo ibihumbi icumi (10,000) z’abantu bimuwe kubera intambara mu bice bya Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu majyaruguru ya Kivu, babayeho mu buryo bubi kugeza ubwo bakomeje gutabaza imiryango itabara imbabare ngo babagoboke.

Sosiyete sivile yo mu gace ka Batangi-Mbau mu mujyi wa Beni kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2024, yavuze ko abo bantu bimuwe baturutse muri ibyo bice,Mantumbi n’utundi turere harimo na Babila-bakaiku, barembejwe n’ibibazo by’urudaca batewe n’umutwe wa ADF wababujije amahwemo ugatuma bimurwa mu byabo.

Iti “Abimuwe i Mbau babayeho mu buzima bugoye cyane, hashize amezi arenga abiri ntacyo kurya ku buryo n’ubufasha bahabwa budahagije ndetse no kubona imiti biragoye.”

Kambale Kithivitho Delphin, perezida w’umuryango utegamiye kuri Leta Batangi-Mbau yavuze ko
kugeza ubu abarenga ibihumbi 10 mu gace ka Babila-bakaiku, babujijwe amahwemo n’inyeshyamba za ADF.

Avuga ko aba bakuwe mu byabo batabaza imiryango mpuzamahanga ngo ibatabare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *