Tuyisenge Donathile wo mu karere ka Karongi, wavukiye ndetse agakurira mu murenge wa Mutuntu, mu kagari ka Kanyege ho mu mudugudu wa Manji hataragezwa umuriro w’amashanyarazi avuga ko yize bigoranye, ariko ibyo yanyuzemo ntibimubuze kuza mu banyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta byo mu mashuri nderabarezi.
Tuyisenge Donathile w’imyaka 18, amashuri abanza yayize kuri EP Gihunga, icyiro cya mbere cy’ayisumbuye agisoreza ku rwunge rw’amashuri rwa Manji yo mu karere ka Karongi, maze ayakomereza mu karere ka Gisagara mu ishuri nderabarezi mu ishami ry’ubumenyingiro n’imibare Science and Mathematics Education (PE), ni umwe mu barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.
Mu kiganiro yahaye BWIZA yavuze ko rwari urugendo rukomeye rwo gukurira mu muryango utishoboye, mu gace kataratera imbere dore ko arinze asoza amashuri yisumbuye hataragera umuriro w’amashanyarazi, ariko kubera ko yari azi icyo ashaka yabigezeho aza mu banyeshuri 10 ba mbere mu gihugu.
Ati “Byari bigoye kwiga kuko iyo nabaga ndi mu biruhuko gusubira mu masomo byasabaga kubikorera ku itoroshi kuko nta n’umurasire mu rugo dutunze, bikansaba gufasha ababyeyi imirimo ku manywa, ubwo nyine iyo nageraga ku ishuri nakoraga cyane kuko nari nzi icyo nshaka kugeraho, kandi kuba uwa gatatu mu banyeshuri icumi ba mbere mu gihugu byanejeje cyane.”
Akomeza avuga ko kugira ngo ugire ibyo ugeraho bisaba kubikunda kandi ntubyinubire.
Uko ibyo yagezeho byose yabifatanyaga no kuba mu rubyiruko rw’abakorerabushake
Tuyisenge, umwana wa gatatu muri batandatu avukana nabo avuga ko mu biruhuko ibyo gusubiramo amasomo yabifatanyaga no kuba mu rubyiruko rw’abakorerabushake.
Ati “Mu biruhuko nabifatanyaga no kwitabira imiganda n’ibindi bikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, ibi byanyigishije kutinubira ubuzima umuntu aba abayemo.”
Ahamya ko n’ubwo ubuzima bwo mu cyaro buba bugoye ariko indangagaciro yahawe zamuhaye gukunda ibyo akora, agahamya ko hari n’umusanzu byatanze ku manota yabonye, kuko atagiye yinubira ubuzima abayamo ahubwo bikamuha ku bwigiramo amasomo atandukanye y’ubuzima.
Umurenge wa Mutuntu wo mu karere ka Karongi ni umwe muya nyuma yagejejwemo amashanyarazi, akaba atarakwira hose nk’uko Tuyisenge ahamya ko mu gace batuyemo icyagezemo ari amapoto ariko nta nsinga zirahagera.




3 Responses
Tuyisenge: Nubwo atuye ahatari amashanyarazi yahize abandi mu bizamini bya Leta
Nibyo Koko nk’umwarimukazi wareze TUYISENGE Donathile ndibuka ishyaka ryamuranze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza aho yahoraga yishimira gukosoza imikoro yose yahawe ndetse agakurikizaho no kwiyakira indi y’inyongera akorera mu rugo Kandi agatuza ari uko mwarimu ayimukosoye; ibyo byamufashije kwimukana amanita ashimishije asoza ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza.Nahorane ishyaka ritsinda.q
Tuyisenge: Nubwo atuye ahatari amashanyarazi yahize abandi mu bizamini bya Leta
Nibyo Koko nk’umwarimukazi wareze TUYISENGE Donathile ndibuka ishyaka ryamuranze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza aho yahoraga yishimira gukosoza imikoro yose yahawe ndetse agakurikizaho no kwiyakira indi y’inyongera akorera mu rugo Kandi agatuza ari uko mwarimu ayimukosoye; ibyo byamufashije kwimukana amanita ashimishije asoza ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza.Nahorane ishyaka ritsinda.
Tuyisenge: Nubwo atuye ahatari amashanyarazi yahize abandi mu bizamini bya Leta
Mama we nawe nashimirwe ubufasha yamuhaga kuko ntiyahwemaga gukurikirana imyigire y’umwana na n’ubu kandi Niko afasha na barumuna ba TUYISENGE Donathile atibagiwe ubushobozi buke mu muryango we