Mu gikorwa kitoroshye cyakozwe n’ingabo za Israheli, ku wa Kabiri, igisirikali cyavuze ko cyarokoye ingwate z’abanyayisiraheli bari bafungiwe muri Gaza, aho bamaze amezi 11 bashimuswe n’umutwe wa Hamas.
Mu barokowe harimo umusaza w’imyaka 52,uzwi ku izina rya Kaid Alkadi washimuswe n’abarwanyi ba Palestine mu bitero byabaye ku wa 7 Ukwakira 2023,ubwo umutwe wa Hamas wagabaga ibitero kuri Israheli, ugashimuta abaturage b’abanyayisraheli.
Mu itangazo Minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant, yanyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Twiyemeje gukoresha amahirwe yose ashoboka kugira ngo tugarure ingwate mu miryango yazo.”
Imiryango yabuze ababo yavuze ko gutabara Alkadi “ari igitangaza”,yongeraho ko “ibikorwa bya gisirikali byonyine bidashobora kubohora ingwate zimaze iminsi 326 zikorerwa ihohoterwa.” Iyo miryango ishimangira ko guhagarika imirwano byonyine aribyo bishobora gutuma abajyanywe bunyago bagaruka iwabo.
Mu itangazo imiryango yabuze ababo yashyize ahagaragara riragira riti :“Turahamagarira amahanga byihutirwa gukomeza kotsa igitutu umutwe wa Hamas kwemera amasezerano yatanzwe no kurekura ingwate zose,kuko amasezerano yumvikanyweho ariyo nzira yonyine yo gukemura ibibazo.”
Rfi.fr dukesha iyi nkuru ,itangaza ko mu kiganiro umuvugizi wa guverinoma ya Isiraheli, David Mencer, yatanze ku rubuga rwa interineti ubwo yabazwaga ku ngwate isaba amasezerano yagize ati:“Nibyo rwose dukora ibinyuze muri diplomasi, ariko kandi hakoreshejwe uburyo bwa gisirikare, biragaragara ko umutwe wa Hamas uha uburemere iyi mishyikirano iyo ushyizwe ku gitutu cy’ibikorwa bya gisirikare,turabizi neza niko kuri.”
Bwiza.com



