Mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Kabarondo, abantu 16 bakurikiye umukino wa CAF Champions League wahuzaga APR FC na Pyramids FC bakubiswe n’inkuba, umunani muri bo barakomereka bajyanwa ku kigo nderabuzima.
Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabura. Inkuba yakubise ahagana saa cyenda, ubwo aba bafana bari bari kurebera umukino mu rugo rw’umuturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, yatangaje ko ku bw’amahirwe nta wapfuye cyangwa ngo akomereke bikabije.
Yagize ati: “Ahagana saa cyenda ni bwo inkuba yakubise, abafana 16 bari muri salon barahungabana, umunani muri bo nibo bagize ibibazo birimo kubyimba amaguru, mu maso n’ahandi. Bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kabarondo.”
Muri abo bakomeretse harimo umugore n’umwana w’imyaka ine bari baje kureba umukino. Nyuma yo kubajyana kwa muganga, ubuyobozi bwasabye abaturage kugira imirinda nkuba ku nzu zabo no kwirinda ibikorwa bishobora gutuma inkuba ibakubita.
Uyu mukino warangiye ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri itsinze APR FC ibitego 2-0, byombi byatsinzwe na Fiston Mayele.




