bitmap_800_nocrop_1_1_20250525132947077797_lionne-solitaire-marchant-dans-le-parc-national-des-elephants-d-addo

Intare ebyiri zizerera hafi ya Lubumbashi zateje icyoba

Umujyi wa Lubumbashi watangaje ko intare ebyiri zatorotse ifamu y’ubukerarugendo bw’ibidukikije yitwa Benjin Agri, iherereye nko mu birometero mirongo itanu uvuye mu mujyi ku muhanda ujya Kasenga, muri Teritwari ya Kipushi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, itariki ya 24 Gicurasi, Umuyobozi w’agateganyo wa Lubumbashi, Patrick Kafwimbi, yasabye abaturage kuba maso kandi bakamenyesha abayobozi mu gihe babona izo nyamaswa zo mu gasozi.

Ubuyobozi bw’umujyi bwemeza ko amakipe yihariye yoherejwe kugirango ashakishe kandi afate intare zombi zatorotse nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Hagati aho, iperereza ryatangijwe kugira ngo hamenyekane uko izi nyamaswa ebyiri zo mu gasozi zatorotse.

Andi makuru ariko, yerekana ko intare enye ari zo zaba zatorotse ifamu ya Benjin Agri. Iyi famu iherereye nko mu birometero 50 uvuye i Lubumbashi, ku muhanda ujya Kasenga, bivugwa ko ari iya General John Numbi wahoze ayobora Polisi y’Igihugu cya Congo.

Iyi famu ikorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi-bworozi n’ubukerarugendo bikurura abashyitsi benshi kubera parike y’inyamaswa irimo. Iyi Parike nto (Mini zoo) ibamo inyamaswa zitandukanye, zirimo intare, ibikururuka hasi, inkende n’Isha.

Ni ifamu kandi icamo umugezi wa Kiswishi ndetse yegereye imidugudu ya Kinama na Kaputula.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *