Intare FC zatsinze, zituma imibare ku gikombe cy’icyiciro cya kabiri igorana

Nyuma yuko Imikino ya kamarampaka yo gushaka itike yo kuzamura amakipe abiri mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda igeze mu mahina, Intare FC zatsinze Vision FC ibitego 3-2 zituma imibare y’igikombe igorana.

Ikipe ya Rutsiro FC na Vision zabonye itike yo gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, aho ari nazo zizahatanira igikombe cy’icyiciro cya kabiri zinganya amanita, zirutanwa mu bitego zizigamye.

Imikino ya nyuma ya Kamarampaka iteganyijwe, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024, ubwo ikipe zidafite icyo zihatanira yaba As Muhanga izakira Intare FC, mu gihe Vision yo izakira Rutsiro FC mu mukino w’ishiraniro.

Kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Rutsiro FC yari imbere y’abafana ibihumbi bari baje kuyishyigikira ntiyabatengushye maze inyabika ibitego 2-0 AS Muhanga, byahise binayivana muri kuruse yo guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Ni ibitego byatsinzwe na Nkubito Amza mu minota itanu y’igice cya mbere ku mupira yateye ngarama umupira ujya murushundura, ari nako cyarangiye, mu gice cya kabiri nibwo Hakizimana Adolphe yateretsemo igitego cya kabiri ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba AS Muhanga.

Vision FC na Rutsiro FC zazamutse mu cyiciro cya mbere zigiye gusimbura Sunrise FC na Étoile de l’Est zo mu Burasirazuba, zamanutse mu Cyiciro cya kabiri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *