1747658528819WhatsAppImage2025-05-19at05.41.28_b61e9bfe

Intasi ya Rayon Sports yagiye gutata Bugesera FC yigiza umutekenisiye

Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade yatangaje ko bamwe mu bantu bifitanye isano na Rayon Sports bigize abakozi b’amashanyarazi kugira ngo binjire muri hoteli ikipe ye yari irimo mu mwiherero, mbere y’umukino bari guhuramo na Murera ku wa Gatandatu ushize.

Mu kiganiro yagiranye na BB Kigali, Banamwana yavuze ko ibyo byabaye mbere y’umukino wa shampiyona hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports, wari uteganyijwe kubera kuri Stade ya Bugesera, ariko ntiwaza kurangira kubera imvururu z’abafana b’iyo kipe y’i Nyanza.

Umutoza wa Bugesera avuga ko ubwo bari muri hoteli, umuriro waje kugenda Ni uko maze bahamagaza abatekenisiye bo kuwutunganya.

Mu batekenisiye baje ngo babonyemo umuntu umwe wo muri Rayon Sports wari wiyoberanyije kugira ngo amenye amakuru yo muri Bugesera FC.

Umutoza Banamwana avuga ko iyi myitwarire itari isanzwe kandi igomba kuganirwaho n’inzego zishinzwe umutekano n’imiyoborere ya ruhago mu gihugu, kuko itesha agaciro ihangana rishingiye ku bushobozi bwa tekinike ku kibuga.

Umukino wavuyemo izi mvururu wagombaga kuba ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2025, ariko wasubitswe utarangiye. Impamvu nyamukuru zatanzwe ni imvururu zadutse zishingiye ku bibazo by’imyitwarire y’abafana ba Rayon Sports batishimiye imisifurire.

Kugeza ubu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko uyu mukino uzasubirwamo nta bafana bari muri sitade ndetse umukino uzakomereza aho wari ugeze ku munota wa 57 n’ibitego 2 bya Bugesera FC ku busa bwa Rayon Sports.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ubwose Camarade aravuga iki nawe ati mubica umupira kimwe na rayon na Apr ese ubundi bugesera yagiye muri hotel gutegura match kugirango itamanika cyango itware igikombe ntacyo yahataniraga ahubwo murebye mwasanga ifite inyungu yashakaga zitari izayo muntsindire ,hari abasifuzi barya ruswa ,abakinyi,nabayobozi bamakipe batanga ruswa ngo nugutehura hanze yikibuga ese Rib ntago ruswa yo muri ruhago aricyaha cyango politique yaba igiye mumupira fifa ikaduhana? ferwafa nayo igiruruhare mubibazo bihari kuko nayo irafana aho kujya hagati usanga Rayon na Apr bazibembereza zisimburana kwibere ninaho amatiku na ruswa mumupira biva mwayo makipe2 naferwafa ubwayo nikibazo indwara ishakirwe aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *