Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, ari mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itandatu.
Lieutenant General Mamat O.A. Cham ari mu Rwanda kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 17 Ukwakira 2025.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko intego y’uruzinduko rwe ari ugushimangira ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe buri hagati y’Ingabo za Gambia n’Ingabo z’u Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira yasuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura.
Muri uru ruzinduko, Lieutenant General Cham yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General MK Mubarakh.
Lieutenant General Cham yagaragarijwe ishusho y’umutekano mu karere, n’uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino muri Afurika.
Mu gitondo cy’uyu munsi kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasura Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Muri uru ruzinduko, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia azanasura ibigo bitandukanye bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda.




