ABADEPITE MU NTEKO

Inteko Ishingamategeko yemeje ko umusoro ku mikino y’amahirwe wikuba ukava kuri 13% ukaba 40%

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29/04/2025, Inteko ishingamategeko yemeje umushinga w’itegeko rihindura Itegeko no027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro abacuruzi benshi bazi iri tegeko ku izina ry’umusoro ku nyungu.

Uyu mushinga w’itegeko wemejwe mu nteko uririmo ingingo zizamura umusoro ku nyungu rusange iva mu mikino y’amahirwe (tax on gross gambling revenue), uvuye kuri 13% ugera kuri 40%, ndetse n’umusoro ufatirwa ku batsinze mu mikino y’amahirwe wongerewe kuva kuri 15% ugera kuri 25% (withholding tax).

Komisiyo y’ingengo y’Imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishingamategeko igeza ku Nteko rusange umutwe w’abadepite ibikubiye muri uyu mushinga mbere yo kwemezwa

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’Imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishingamategeko, Madamu Uwamariya Odette, yasobanuye ko Leta yashyizeho ubu buryo bushya bwo gusora kuri iyi mikino y’amahirwe hagamijwe guteza imbere uburyo bwo gukina imikino y’amahirwe mu buryo buboneye.

Gusa nubwo muri uyu mushinga hemejwe ko umusoro ku mikino y’amahirwe uzamurwa, hari bamwe mu badepite basaabye ko iyi mikino ahubwo ikwiye kuba icibwa mu gihugu.  Urugero nka depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko iyo Leta isoresha iyi mikino bituma bayifata nk’ibintu byemewe kandi nyamaraigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Ndumva mu by’ukuri atari byo ahubwo twari dukwiriye gushyiraho uburyo tukayikumira abantu bagashishakarizwa gushakira amafaranga mu mbaraga zabo ntibabe mu mikino y’amahirwe.”

Muri uyu mushinga wemejwe mu Nteko ishingamategeko, Leta ivuga ko yiyemeje gushyira imbaraga mu kuvugurura urwego rw’imisoro binyuze muri gahunda isesuye y’amavugurura y’imisoro. Icyerekezo 2050 kigamije kugeza ku gihugu umusaruro mbumbe (GDP) ungana na 21.5% mu mwaka wa 2035 ukomotse mu musaruro w’imbere mu Gihugu.

Bamwe mu badepite batanga ibitekerezo by’uko uyu mushinga wanozwa

Umushinga w’itegeko rihindura itegeko nº 027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho umusoro ku musaruro ukaba rero ugamije gushyiraho ingamba zo kuzamura urwego rw’imisoro no kubahiriza ikusanya ry’imisoro.

Zimwe mu ngamba nshya zikubiyemo harimo gushyiraho umusoro ku mikino y’amahirwe, umusoro kuri serivisi z’ikoranabuhanga, hamwe no kongera umusoro ku gaciro kiyongereye, mu buryo bwo kwishakamo ubushobozi mu gushimangira gahunda ya NST2.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *