Agatsiko kiyise Anonymous kagizwe n’abahanga mu kwinjira mu mabanga abitse muri za mudasobwa bazwi nka Hackers mu cyongereza karavuga ko kagabye igitero ku mbuga zifite aho zihuriye na guverinoma y’u Rwanda nubwo mu Rwanda batarabyemeza.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’aka gatsiko kabinyujije ku ishami ryako ryitwa World Hacker Team, kavuga ko kagabye igitero ku bubiko bwa sosiyete BSC yo mu Rwanda ( Broadband Systems Corporation) isanzwe icuruza internet n’ikoranabuhanga ryo gukora inama hakoreshejwe amashusho (video conferencing).
Amafoto ako gatsiko ka ba rushimusi kasohoye agaragaza ububiko bwa konti z’ubutumwa bwo kuri internet (E-mails) n’andi makuru arimo amazina y’abakozi, amagambo y’ibanga na nimero za telefoni zabo.
Andi nayo yerekana ububiko bw’Ubutumwa bwo kuri Internet bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT).
Mu mabanga Anonymous ivuga ko yashyize ahagaragara harimo n’ibiganiro by’abakozi ba IT (abatechniciens) bavuga ku guhindura imibare y’ibanga ya zimwe mu mbuga z’ibigo bya Leta y’u Rwanda.
Umubare munini w’abana bakora imirimo y’agahato na ruswa ni zimwe mu mpamvu aka gatsiko kavuga ko zatumye gatera internet y’u Rwanda nubwo katerekanye aho kakuye imibare gashingiraho.
Bwana Didier Nkurikiyimfura, Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho muri MYICT yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko Leta y’u Rwanda iri gukurikiranira hafi iby’icyo gitero.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu batari bemeza ko Anonymous yinjiriye imbuga za Leta kuko batari bahinyuza neza ngo barebe ko ayo makuru afite ishingiro.
Yagize ati: “Dufite itsinda rikurikirana buri munota umutekano wa Internet y’u Rwanda riri gukora iperereza kuri icyo gitero cya Anonymous.”
Yakomeje asobanura ko amakuru abo barushimusi bavuga ko bashyize ahagaragara adahangayikishije Leta y’u Rwanda kandi ko nta serivisi ya Leta itangirwa kuri Internet yigeze ihagarara .
Aha yagize ati: “Ibintu byose bavuga ko bashyize ku karubanda birashaje, nta na kimwe abakozi ba Leta bari bagikoresha. Ikindi ni uko nta serivisi ya Leta itangirwa kuri internet yigeze ihagararara kubera ibyo bitero.”
Muri 2013 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yashoye miliyari 5.7 z’amafaranga y’u Rwanda mu guhangana n’ibyaha bikorerwa ku mirongo ya internet.
Mu byo ayo mafaranga yagenewe harimo no kurinda ibikoresho by’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), kuko hari abashobora kubyinjirira rwihishwa bakangiza umutekano.
Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho itsinda mu kigo cy’igihugu cy’iterambere no muri polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira ibitero byo kuri internet.

Muri Uganda naho itsinda rya Anonymous ryateye ububiko bwa Minisiteri y’Imari rishyira ahagaragara imibare y’ibanga n’ibindi bigize irangamimerere ry’abakozi n’abafatanyabikorwa ba Leta.
Uretse muri Afurika riherutse no kwinjirira urubuga rw’Ubunyamabanga bw’Ubuhinzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Anonymous ni itsinda rya ba rushimusi bo kuri Internet rikunze kugaba ibitero kuri za Leta, amadini n’ibigo by’ubucuruzi. Rivuga ko riharanira ukwishyira ukizana kw’abatuye Isi no kurwanya ruswa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



