17831567_605

Inyeshyamba za ADF zishe abantu basaga 40 muri Ituri

Mu ijoro ry’ejo ku wa gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025, habaye ubwicanyi bukabije bwabereye i Komanda, mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni iitero bikekwa ko byagabwe n’umutwe w’iterabwoba ukomoka muri Uganda, uzwi nka ADF – Forces Démocratiques Alliées, bikaba cyahitanye abantu babarirwa muri 43 b’ ahantu hatandukanye.

Abantu barenga 20 bishwe mu buryo bubabaje bicirwa mu rusengero rwa Kiliziya Gatolika, ubwo bari mu masengesho ya nijoro, abarokotse ubwo bwicanyi, bavugako batunguwe no kubona abo bicanyi baje bitwaje intwaro gakondo, zirimo amahiri, imipanga n’amacumu.

Abandi bantu bishwe basanzwe mu mazu yabo ndetse n’ inzu z’ubucuruzi ziratwika, hakaba hari n’umugabo watoraguwe ari umurambo washiririye mu modoka yatwitswe n’abo barwanyi, nk’uko byemejwe n’inzego z’umutekano.

Abaturage ba Komanda baramukiye mu byaago n’ agahinda n’agahinda gakomeye, nyuma yo kumva aya makuru, bamwe mu baturage bageze aho ubu bwicanyi bwabereye bagiye kureba ababo bakiguyemo, abandi bagerageza guhunga kubera gutinya ko bagaruka kwica abandi bantu.

Inzego z’igisirikare cya Leta zatangaje ko ahagana mu ma saa munani z’ijoro, aribwo abaturage babatabaje ubwo babonaga imyotsi y’amazu atwikwa bagezeyo basanga abicanyi bamaze kugenda.

Iperereza ry’ibanze ryemeje ko abo bagizi ba nabi baturutse ku musozi wa Mont Hoyo, bakanyura ku muhanda wa Bogi uri ku bilometero 12 uvuye mu mujyi wa Komanda.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ibikorwa byose byarahagaze, mu mujyi abantu bakangaranye, ikiniga, n’agahinda ari kenshi mu baturage aho bamwe batangiye guhunga, bakeka ko bashobora kongera guterwa.

Inzego z’umutekano zirimo FARDC (Ingabo za Leta), UPDF (Ingabo za Uganda), hamwe na Polisi y’igihugu, zatangiye ibikorwa byo gusaka no guhiga aba bagizi ba nabi, ndetse n’ugukaza umutekano muri ako gace.

Ubu bwicanyi bubaye mu gihe hari hashize amezi menshi mu Ntara ya Ituri hagaragara ituze ritari risanzwe, aho byari byatumye abantu benshi bari barahunze bongera gutahuka mu ngo zabo.

Abaturage barasaba Leta kongera imbaraga mu mutekano, cyane cyane mu duce twakunze kuba indiri y’inyeshyamba, kugira ngo habungabungwe ubuzima bw’abaturage b’ abasivile.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *