WhatsApp Image 2025-08-08 at 09.39.34

Inyoni ya Falcon yakoze urugendo rwa kilometero 10,000

Falcon yagendaga ibirometero 230 buri munsi, ikoresheje umurongo ugororotse unyuze k’umugabane wa Afrika kugeza ubwo yageze mu butayu bw’amajyaruguru y’Afurika. Kuguruka hejuru y’inyanja nini ya Mediterane yakurikiranye urugendo ikoresheje ubuhanga karemano ikurikira uruzi rwa Nili muri Sudani na Egiputa ikomereza muri Finiland.

Iyi Falcon yakoze ibirometero ibihumbi 10, ubwo yashyirwagaho akuma ka GPS kakurikiranye urugendo rutangaje rwayo ivuye muri Afrika yepfo yerekeza muri Finlande.

Kwimuka kw’inyoni n’icyemezo inyoni zifata mu buryo karemano bwazo iyo ibihe by’ikirere bitangiye guhinduka ku mpera zombi z’isi. Ikigereranyo kigaragaza ko inyoni zigera kuri miliyari 50 cyangwa 19% by’amoko y’inyoni 10,000 ku isi zimuka intera ndende buri mwaka, aho iki kigereranyo kigera kuri 50% mu nyoni ziba mu majyaruguru no mu majyepfo y’isi.

Izi nyoni zibwirwa niki icyerekezo zigomba kunyuramo?

Inyoni zimuka zifashisha ubuhanga karemano zivukana ndetse n’amabwiriza aturuka mu bwonko butanga ku mamababa yazo aziyobora mu bice bitarimo ubukonje buhanitse.Ubu buhanga kandi bugendera ku buryo izuba n’inyenyeri bigenda byimuka,rukuruzi y’isi ndetse n’isano y’inyoni izi nyoni ziba zikomokaho.

Abahanga bagaragaza ko izi nyoni zihitamo cyane aho zibona byoroshye kubona amazi meza. Falcon nyuma yanyuze muri Siriya na Libani yirinda nkana inyanja yirabura kuko bene izi nyoni zidakunda kunywa aya mazi. Nyuma yiminsi 42  Falcon yaje kugera muri Finlande,ahagana mu majyaruguru y’isi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *