Inyubako ya Kigali Convention Centre izafungura imiryango yayo ku mugaragaro muri Kamena ihite yakira Inama ya 27 ya A.U.

Inyubako nshya yiswe Kigali Convention Centre izafungura ku mugaragaro muri uku kwezi kwa gatandatu 2016 ndetse ihite inakira Inama ya Afurika Yunze Ubumwe.
kcc
Umuyobozi muri Ultimate Concepts Ltd (UCL) ari nayo ifite umushinga wo kubaka iyi nyubako iherereye hafi ya Rond point ya Kacyiru, Eng. Didier Sagashya, mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri yavuze ko Kigali Convention Centre izaba yafunguye imiryango yayo muri Kamena.
Iyi nyubako izarangira itwaye akayabo ka miliyoni 300 $, hafi miliyari 223 z’Amanyarwanda, izaba igizwe na hotel y’inyenyeri 5 ifite ibyumba 292, icyumba cyigari cy’inama gishobora kwakira abantu 2,500, n’ibindi byumba by’inama.

Kigali-Convention-Center-Arena-Spacial-Solutions1
Ahazaba hagenewe imyidagaduro

Eng. Sagashya yavuze ko bari gukora amasaha 24 ku munsi ngo basoze uyu mushinga, aho ngo guhera muri Mata bazaba bari gukora imirimo ya nyuma, kuri ubu ngo imirimo ikaba igeze kuri 70%.
Uyu mushinga nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ufitwe na UCL, ikigo gihuriweho na guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri RSSB, ndetse na Prime Holdings Ltd n’abandi bashoramari bigenga barimo Crystal Ventures Ltd na Rwanda Investiment Group (RIG).
Convention_centre_kigali_with-flags10
Kimwe mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe kuzabera muri iyi nyubako muri uyu mwaka ni Inama ya 27 ya Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe muri Kamena, ariko Sagashya yavuze ko hari n’ibindi bikorwa biteganyijwe kuhabera.
Umushinga wo kubaka iyi nyubako ni umwe muyo leta y’u Rwanda yatekereje mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ubukerarugendo mu gihugu, akaba ari nayo mpamvu ngo yagujije akayabo k’amafaranga ku masoko mpuzamahanga mu 2013 ubwo yasohoraga impapuro mvunjwafaranga zifite agaciro ka miliyoni 400$.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *