Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Afurika y’Epfo, Bantu Holomisa, yatangaje ko iki gihugu giteganya gushyiraho Komisiyo ishinzwe iperereza rya gisirikare mu rwego rwo gukora iperereza ku basirikare bacyo baguye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Holomisa yabitangaje mu cyumweru gishize, ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Afurika y’Epfo iri mu bihugu bigize umuryango wa SADC byohereje ingabo mu burasirazuba bwa RDC gufasha ku rugamba kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23.
Muri Mutarama uyu mwaka izo ngabo zatsinzwe n’uriya mutwe wahise wigarurira Umujyi wa Goma, ndetse icyo gihe Afurika y’Epfo yatangaje ko imirwano yabaye yiciwemo abasirikare bayo 14.
Hari amakuru icyakora avuga ko umubare w’abasirikare Afurika y’Epfo yemeye ko yatakaje ari muto cyane, kuko amakuru avuga ko iki gihugu cyaba cyaratakarije muri Kivu y’Amajyaruguru abarenga 50.
Impamvu ni uko kugeza ubu hari imirambo y’abasirikare yaburiwe irengero, nyuma yo kurasirwa mu bice byabareyemo imirwano bagenzi babo bakabura uko bajya kuyitora.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi SADC yatangiye gucyura ingabo yari ifite muri RDC izinyujije ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango batangarije ko basheshe ubutumwa buzwi nka SAMIDRC zari zaroherejwemo.
Minisitiri wungirije w’Ingabo za Afurika y’Epfo yabwiye abadepite ko mu gihe ziriya ngabo zose zizaba zamaze gucyurwa ari bwo iperereza ku basirikare bapfuye rizatangira.
Ati: “Nyuma y’ibaza, Minisiteri ifatanyije n’umuyobozi wa SANDF (Igisirikare cya Afurika y’Epfo) bazatanga icyerekezo ku mabwiriza n’uko Komisiyo yose izashyirwaho izaba iteye.”
Yunzemo ati: “Inteko Ishinga Amategeko ni yo yifuje ko habaho iperereza ryimbitse kandi riciye mu mucyo, bityo tugomba kubahiriza ubwo busabe.”
Minisitiri Holomisa ku rundi ruhande yavuze ko kuba Afurika y’Epfo yaratakarije abasirikare muri RDC bitavuze ko iki gihugu cyananiwe gusohoza ubutumwa ingabo zacyo zarimo, ngo kuko “kugenda neza k’ubutumwa no kugenda nabi ntibireberwa ku kintu kimwe”.
Yunzemo ko raporo yuzuye ya SADC, Umuryango w’Abibumbye, SANDF na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo izagaragaza ukuri nyako kw’ibyabaye.




