Itangazo rya MINEDUC rimenyesha ifungwa rya IPRC Kigali

IPRC Kigali yafunzwe kubera iperereza iri gukorwaho

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yafunze mu gihe cy’ibyumweru bibiri ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, ishami rya Kigali, IPRC-Kigali kubera iperereza riri gukorwaho.

MINEDUC mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, yasobanuye ko iri shuri riri gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.

Ngo mu rwego rwo kugira ngo iperereza kuri ibi byaha rikorwe nta nkomyi, byabaye ngombwa ko iri shuri rifungwa muri igihe, kandi nta muntu wemerewe kuryinjiramo guhera uyu munsi, n’abanyeshuri baririmo barafashwa gutaha.

Itangazo rya MINEDUC rimenyesha ifungwa rya IPRC Kigali
Itangazo rya MINEDUC rimenyesha ifungwa rya IPRC Kigali

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *