Screenshot_20250609-1433372

Iran yatahuye amakuru y’ibanga kuri Israel bibahagarika umutima

Igihugu cya Iran cyigambye kwiba amakuru y’ibanga y’ubutasi bwa Leta ya Israel arimo ajyanye n’intwaro kirimbuzi n’uburyo iki gihugu cyirinda ibitero ndetse n’uburyo gihagaze ku mitegurire y’intambara.

Ni amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Iran, aho na Televiziyo y’icyo gihugu yabitangaje ivuga ko intasi za Iran zabonye amakuru akomeye ya Leta ya Israel.

Bivugwa kandi ko Iran yari imaze iminsi ifite intasi nyinshi muri Israel, kandi ko zayigezemo nyuma y’igitero cyagabwe muri icyo gihugu, kigahitana Ismail Haniyeh wari umuyobozi mukuru wa Hamas.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, Israel yatangiye kwikanga ko hari amakuru y’ubutasi bwayo ari kubonwa na Iran, bitewe n’uburyo icyo gihugu cyari kirimo kwitwara.

Amwe mu makuru yafashwe aranga aho intwaro kirimbuzi za Israel ziherereye, ubushobozi bwazo n’andi makuru y’ingenzi kuri zo.

Ni amakuru ngo izi ntasi zafatiye muri Israel mbere yuko zisubira mu gihugu cyazo, akaba akubiye mu nyandiko zirenga ibihumbi, amashusho n’amakarita menshi.

Bamwe mu basirikare ba Israel barimo Roy Mizrahi na Almog Atias, baheruka gutabwa muri yombi bazira kuba ari bo bagurishije ayo makuru, nk’uko biriya binyamakuru byo muri Iran byakomeje bibitangaza.

Bikavuga ko bafatiwe mu gace ka Khaf Ahim, aho minisitiri w’ingabo za Israel, Katz atuye kandi ko bari barahawe Telefone zidashobora kugaragara ku minara isanzwe, kugira ngo bajye bashobora gutanga amakuru kuri Iran.

Ibyo bibaye kandi mu gihe mu mpera z’umwaka ushize nabwo, Israel yataye muri yombi abagabo 30 bakekwaho gukorera Iran ubutasi.

Iran ikomeje kongera ibikorwa by’ubutasi muri Israel, ariko bikozwe n’abaturage ba Israel ubwabo, aho koherezayo intumwa.

Iran ngo itangira ibaha inshingano nto, zirimo nko kuganiriza abayobozi, gushaka aho batuye n’ibindi. Uko iminsi ishira, bagenda bongera inshingano bahabwa, zirimo no kwica ndetse no kwiba amakuru y’ibanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *