Iran yamaganye bikomeye igitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayigabyeho ku munsi w’ejo ku cyumweru, aho yibasiye ahantu hatatu hakomeye hifashishwa mu bushakashatsi bwa Nikeleyeri ahitwa Fordo, Isfahan na Natanz.
Ubuyobozi bwa Iran bwatangaje ko ibyo bitero ari igikorwa gikabije cy’ubushotoranyi, kandi ko Amerika yarenze umurongo utukura (red line), bivuze ko yarenze ku mbibi z’ibyo Iran ishobora kwihanganira.
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bya leta ya Iran avuga ko ibyo bitero byakozwe n’indege z’intambara za Amerika, byangije ibikorwaremezo ariko bitahagaritse burundu ibikorwa byari bisanzwe bikorerwa muri ibyo bigo.
Iran ivuga ko ibyo bitero bigamije gusubiza inyuma iterambere ryayo mu bya siyansi ya nikleyeri, ariko ikemeza ko bitazayibuza gukomeza gahunda yayo yiswe “iy’amahoro.”
Ibi ni ibyatangajwe na Ambasaderi wa Iran muri Loni Amir Saeid Iravani mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye inama idasanzwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ashimangira ko Amerika yahisemo inzira y’intambara aho kugana ibiganiro, kandi ko Iran itazigera ibiceceka.
Ambasaderi Iravani yavuze ko igisirikare cya Iran kirimo gutegura uburyo, uburyo n’ingano y’igisubizo gikwiranye n’ igitero cyagabweho, gusa yirinze gutangaza igihe bazihimurira kuri iki gitero n’ uburyo bazihimuramo ariko akagaragaza ko, ubuyobozi n’ igisirikari bakomeje kwitegura ku buryo bwimbitse.
Iran yafashe iki gitero nk’igikorwa kibangamiye ubusugire bw’igihugu cyayo. Abategetsi b’igisirikare hamwe n’abashinzwe ububanyi n’amahanga bahise bakora inama zihutirwa, bagamije gutegura uko bazitwara mu gihe Iran yaba yihimuye kuri iki gitero.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yahise ajya i Moscow mu biganiro n’u Burusiya, igihugu kibanyi na Iran, bagamije kujya Inama ku cyo Iran izakora nyuma y’ibi bitero byayigabweho.
Mu gihe intambara ikomeje kubica bigacika hagati ya Iran na Israel, isi ifite impungenge zikomeye z’uko imirwano yakwiyongera igakurura intambara yo kumena amaraso mu karere hose, ndetse no guhindura icyerekezo cy’ isi mu bijyanye n’umutekano n’ikoreshwa ry’ intwaro za kirimbuzi.
Impuguke mpuzamahanga zivuga ko ibi bikorwa by’intambara bishobora gukoma mu nkokora gahunda z’amahoro zigamije gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi, mu gihe Iran isanzwe ishinjwa na bimwe mu bihugu gukomeza gahunda yo gucura intwaro za Nikereyeli rwihishwa, nubwo yo itabyemera.
Tehran ivuga ko nta kindi gisigaye uretse kwirwanaho nayo igasubiza abayirasaho ibyazamuye umwuka w’ intambara mu karere mugihe isi yose ikomeje gutegereza niba hakiri amahirwe yo gusubira ku meza y’ibiganiro, cyangwa niba intambara hagiye kwaduta intambara yeruye.




