Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Iran yemeye ko umunyonzi w’amagare w’Umudage afunzwe ashinjwa ibirego byo kuba intasi nubwo hatavuzwe igijugu yanekerega.
Ibiro Ntaramakuru Mehr byo muri Iran byatangaje ko uyu mugabo ashinjwa gufata amashusho ndetse no kohereza aho ibigo bya gisirikare n’ibitunganya ingufu za kirimbuzi biherereye.
Ibi biro ntaramakuru byashyize ahagaragara amashusho kuri Telegram bivugwa ko yerekana ifatwa ry’umusore w’umunyonzi w’amagare mu ntara yo mu majyaruguru y’iburengerazuba ya Markazi hafi y’ikigo gitunganya ingufu za kirimbuzi cya Arak.
Bivugwa ko yatawe muri yombi umwaka ushize, kuva icyo gihe akaba afungiwe muri gereza izwi cyane ya Evin, ifungiwemo imfungwa z’abanyamahanga n’abanyapolitiki.
Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’u Budage ntacyo biratangaza kuri aya makuru. Ibyahishuwe na Guverinoma ya Iran kandi bije mu gihe iki gihugu gihanganye na Israel.
Ku wa Gatandatu, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yazamuye ikibazo cy’abaturage b’u Bufaransa bafungiwe muri Iran, asaba ko barekurwa.




