Leta y’ u Rwanda irimo kureba uburyo hakurwaho imisoro n’amahooro yishuzwaga ku bikokomoka ku buhinzi n’ubworozi bikorerwa mu gihugu. Impamvu nyamukuru ni ukugabanya uguhangana n’ibindi bicuruzwa bihendutse bitumizwa mu mahanga.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yagaragaje ko bagomba kuvugurura imisoro ibangamira ibyo bicuruzwa by’umwihariko ibikorerwa mu gihugu. Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwihererero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro kuva ku wa 8 kugeza 11 Werurwe 2019
Gusa ntabwo bagaragaza niba iyo misoro izakurwaho cyangwa ikagabanywa no ku bikoresho byifashishwa mu buhinzi n’ubworozi, abaturage baracyagaragaza ko bihenze. Bimeze bityo mu gihe kugeza ubu leta yishyurira abaturage 50% by’ikiguzi binyuze muri gahunda ya Nkunganire.
Ni impinduka zizafatwaho umwanzuro na Minisititeri y’imari, Minisiteri y’ubucururuzi n’igenamigambi, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro na Minisititeri y’inganda n’ubucuruzi.
Abahinzi kandi baracyagaragaza ibibazo bitandukanye harimo ibura ry’amasoko n’imbuto. Mu gihembwe cy’ihinga cyashize, abahinzi b’ibigori bagaragaza ko imbuto ihagaze hagati ya 170 rwf na 190 rwf ku kilo.
Bityo bakaba bashobora kunguka ari uko bagurishije umusaruro hejuru ya 200 rwf ku kilo. Ibyo basaruye bigatuma bitagurishwa cyane ugereranije n’ibituruka muri Tanzania na Uganda bihagaze kuri 210 rwf ku kilo ku isoko ry’ u Rwanda.
Tugirinshuti Evariste, Umuyobozi w’urugaga rw’abahinzi b’ibigori, avuga ko impamvu ari uko abahinzi bo muri ibyo bihugu babona ibikoresho ku mafaranga make kandi umusaruro ukaba mwinshi kurusha mu Rwanda.
Yongeyeho ko mu myaka yashize wasangaga harimo ikinyuranyo kuri hagati ya 20 rwf na 50 rwf ku kilo. Ibyo bigatuma ibyo mu Rwanda bitagurwa cyane ugereranije n’ibyo mu mahanga.
Iki kandi ni ikibazo gihuriweho n’abahinzi b’imyumbati, umuceri, ingano n’ ibirayi bigera ku isoko bihenze kurusha ibiva mu mahanga.
Martin Harerimana, Umuyobozi w’abahinzi b’imyumbati mu ntara y’amajyepho yabwiye Rwanda Today ko uruganda rw’imyumbati rwakira gusa Toni 60 ku munsi, rukishyura 92 rwf ku kilo. Uwo musaruro ukaba ushobora kugemurwa n’abahinzi 2 gusa. Ibyo bigatuma abasigaye bagurisha umusaruro wabo ku mafaranga make kubera kubura isoko; byo bagereranya no kuwuta.
Bizumuremyi Patrick @bwiza.com



