Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe. (Gutegeka Kwa Kabiri 8:18)
Kwibagirwa n’intege nke ya kimuntu, ariko bigira ingaruka nyinshi mbi mu buzima.
Turi abana, twubagirwaga ubyo twize, tukibagirwa ibyo ababyeyi batubyiye gukora, tukibagirwa inshingano…, dukuze twibagirwa byinshi byatugirira umumaro, kugeza igihe twibagirwa n’Imana.
Twibagirwa ko ariyo yatugejeje aho tugeze, kandi ari nayo yaduhesha imbaraga, ubwenge, ndetse n’amahirwe yo kubona amaronko. Cyane cyane iyo byakunze.
Iyo amateka ahindutse, twibagirwa vuba aho twavuye, amarira twarize, impungenge twabayemo, ndetse n’ikimwaro cyangwa agasuguro katuranze.
Iyo tubonye abandi bakiri mu bihe by’imibabaro twanyuzemo, tukagira ngo n’abaswa, tubarusha ubwenge n’Imana kuko twabinyuzemo ndetse tunabivamo. Kwibagirwa weee, biragapfa.
Umuntu aribagirwa nkuko ahindura ishati iyo ubuzima bwakunze. Bamwe bibagirwa abo bashakanye, abo babyaye, imiryango bakuriyemo, inshuti basangiye ubusa ndetse n’ababafashije kugera aho bageze.
Kwibagirwa n’isoko y’ubuhemu no kuba indashima. Umuntu aribagirwa kugeza igihe yibagirwa ko aho yavuye yahasubira. Icyatumye inyura mu mibabaro cyangwa abo uzi bayinyuramo, ntaho cyagiye. Kirahari kandi cyiteguye kuhagisubiza.
Wowe ukirira, menya ko Imana yazamuye bariya uzi, ntaho yagiye kandi ntijya yibagirwa. Izi ko uyitegereje kandi hari icyo nayo igitegerejeho ngo iguhirurire amateka.
Kimwe mu bintu bituma itinda gukora, ni mu gihe twiyakiriye mu bibazo, tukemera ko bihinduka ubuzima ngo n’ubushake bw’Imana. Oya, kwihanganire ubuzima bugoye ntabwo ari ukubwemera, iyo ubwanze buragenda, tuzabivugaho ikindi gihe.
Imana Iturinde kwibagirwa ineza yayo n’inshingano zacu.
Shalom,
Pastor Christian



