Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lieuténant-Général Mamadi Doumbouya, yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe mu Rwanda; ashimira Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda.
Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama ni bwo Général Doumbouya yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.
Ni uruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda byibanze uko impande zombi zakomeza guteza imbere “umubano n’ubufatanye” bisanzwe hagati ya Kigali na Conakry.
Gen Doumbouya kandi yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, anafungura ku mugaragaro Ambasade ya Guinée mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame wamwakiriye mu cyubahiro ubwo yageraga mu Rwanda ni na we wamuherekeje ku kibuga cy’indege i Kanombe ku wa Gatandatu ubwo yasozaga uruzinduko rwe.
Général Mamadi Doumbouya yifashishije urubuga rwe rwa X (rwahoze rwitwa Twitter), yatangaje ko we n’itsinda ry’intumwa zari zaje zimuherekeje banyuzwe n’uburyo bakiriwe mu Rwanda; ashima Perezida Paul Kagame.
Yagize ati: ”
Mu gusoza ubutumwa bukomeye cyane bwerekeye ubufatanye hagati ya Guinée n’u Rwanda no gushimangira umubano w’ubucuti hagati y’ibihugu byacu byombi, ndashimira Perezida Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda ku bw’ikaze ndetse n’urugwiro delegasiyo yanjye, madamu wanjye nanjye ubwanjye twakiranwe”.
Doumbouya yashimangiye ko uruzinduko rwe i Kigali rwasize abaturage b’igihugu cye n’ab’u Rwanda bahindutse umwe ” mu muco gakondo wa Afurika.”
Ni ku nshuro ya mbere Doumbouya yari asuye u Rwanda kuva muri Nzeri 2021 ubwo yafataga ubutegetsi abuhiritseho uwari Perezida wa Guinée-Conakry, Prof. Alpha Condé.
Uruzinduko rwe i Kigali rwaje rukurukira urw’amateka Perezida Kagame yagiriye i Conakry (ni we wa mbere wari usuye Guinée kuva ibayemo Coup d’état) muri Mata umwaka ushize.



