bc9a8df1a368db9762339497457d3136_1_copy_1108x1030

IShowSpeed yageze mu Rwanda

Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka IShowSpeed, yaraye ageze mu Rwanda aho yakomereje urugendo amaze iminsi agirira muri Afurika.

Amakuru avuga ko uyu musore yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza, mbere yo guhita yerekeza mu karere ka Musanze.

Byitezwe ko IShowSpeed wageze mu Rwanda avuye muri Zambia, kuri uyu wa Gatandatu ari busure Parike y’Igihugu y’Ibirunga.

Kuri gahunda y’ibikorwa ateganya gukorera mu Rwanda, biteganyijwe ko nyuma yo kuva i Musanze yerekeza i Kigali aho agomba kubanza gutembera mu mujyi gato harimo n’urugendo agomba gukora kuri moto hanyuma akabona kwinjira muri Stade Amahoro, aho ari burebere umukino wa Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.

Ku wa 21 Ukuboza 2025, ni bwo IShowSpeed wamamaye cyane ku mbuga za YouTube na Twitch, yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho atambutsa amashusho imbonankubone ari mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.

Mu bihugu amaze kugeramo harimo Afurika y’Epfo, Eswatini, Zimbabwe na Zambia; gusa byitezwe ko agomba gusura ibindi byinshi nka Mozambique, Namibia, Botswana, Côte d’Ivoire, Nigeria, Ghana, Algeria, Maroc, Kenya n’ibindi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *